RFL
Kigali

The Rock yatangarije igihe filime 'Black Adam' ari gukina itegerejwe na benshi izasohokera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/04/2021 9:20
0


Nyuma y'iminsi myinshi abazwa igihe filime Black Adam izasohokera, The Rock yamaze amatsiko abayitegereje ndetse anateguza abantu icyo bagomba kuyitegaho n'imara kugera hanze.



Dwayne Johnson wamamaye ku izina rya The Rock ni umwe mu byamamare byahiriwe no gukina filime muri Hollywood dore ko yahoze akina umukino wo kumvana imbaraga (Catch) nyuma akerekeza inzira yo gukina filime zikaba zimwinjiriza agatubutse.

The Rock afite filime nyinshi yagiye akina zatumye akomeza kumenyekana hirya no hino ku isi.Muri izo harimo iyitwa Hercules, No Pain No Gain, Snitch, Fast&Furious, Rampage, Ballers ndetse n'izindi nyinshi zagiye zimuhesha ibikombe birimo MTV Movie Awards, NAACP Images Award.


Hari hashize iminsi hagaragajwe amafoto (Promo Photos) yamamaza filime yitwa Black Adam ikinwa na The Rock bitera abakunzi ba filime kwibaza igihe izasohokera. The Rock akoresheje Instagram Stories yamaze amatsiko abantu atangaza ko iyi filime izasohoka ku itariki 29/07/2022.


Black Adam akaba ari filime ishingiye ku gitabo cyitwa Black Adam cyo muri DC Comics cyanditswe na Otto Binder.Iyi filime ikaba ishingiye ku buzima bw'umugabo ufite imbaraga zidasanzwe witwa Adam, iyi kandi nimwe muri filime zikorwa n'uruganda DC Comics rusanzwe rukora filime nka Superman, The Flash, Captain Marvel hamwe n'izindi zizwi nka Super Heroes Movies.


Nubwo iyi filime Black Adam isazohoka nyuma y'igihe kinini mu kwezi kwa 7 umwaka utaha,The Rock yabwiye abafana be ko bakwiye kuyitegaho ibintu bihambaye bizarenga intekerezo zabo(Mind Blowing) yasobanuye ko impamvu izatinda aruko bari kuyitegura neza kugirango izaryohere abayitegereje.


The Rock wahawe akazina ka kabyiniriro n'abafana be ka 'People's Champion' ntabwo ariwe cyamamare cyizagaragara muri Black Adam cyonyine dore ko azayihuriramo n'abandi bakinnyi bazwi barimo Aldis Hodge,Noah Centineo,n'umwirabura kabuhariwe witwa Djimon Hounsou.Abakunzi ba filime z'imirwano bakaba bazabona Black Adam ku itariki 29/07/2022.

Src:CNN.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND