RFL
Kigali

Yasigaye mu kibuga kubera urubura, umupolisi ni we wamubwiye ko abandi bakinnyi batashye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/04/2021 17:08
0


Byari ku gicamunsi cya Noheli ubwo Chelsea yakinaga na Charlton umukino ukaza guhagarara ku munota wa 61 kubera urubura rwatumye abakinnyi batareba imbere.



Ku mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikipe ya Chelsea yakinaga na Charlton, umukino ugeze ku munota wa 61 ikibuga cyabuditsemo igihu bituma abakinnyi batareba imbere byaje gutuma umusifuzi ahagarika uyu mukino wari ugeze ku munota wa 61.

Umukino wari wabereye kuri Stamford Bridge, amakipe yombi yari afite igitego kimwe kuri kimwe. Ubwo umusifuzi yahitagamo guhagarika umukino umuzamu wa Charlton yagumye mu izamu ataziko abandi bakinnyi basubiye mu rwambariro.

Igitabo kiranga amateka y'uyu muzamu yanditse ko yamaze iminotacigera kuri 20 ahagaze mu izamu ategereje ko umupira umugeraho. Yagize ati" icyo gihe nitwe twarimo kwataka cyane ndetse Chelsea ntago twavaga ku izimu ryayo. Ubwo umusifuzi yahitagamo guhagarika umukino, nagumye mu izamu igihe kigera ku munota 20 yose ntaziko umukino bawuhagaritse. Umupolisi wari hafi aho ni we waje kumbaza icyo ndigukora mu kibuga kandi abandi bakinnyi bagubiye mu rwambariro."

Ubwo intambara ya 2 y'Isi yose yatangiraga, Bartram yaje kujya mu ngabo z'Ubwongereza ndetse agaruka mu mupira w'amaguru intambara irangiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND