RFL
Kigali

Eddy Kenzo ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’ikizungerezi - AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/04/2021 12:13
0


Byari bimaze iminsi bivugwa ko Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya nyuma y'uko Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo. Byamaze kumenyekana ko uyu muhanzi ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi.



Ibinyamakuru bitandukanye birimo ikitwa Celebrity Patrol byanditse ko Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’ikizungerezi n'ubwo amazina ye ataramenyekana. Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko aba bombi bagaragaye bari kumwe muri hotel yitwa Fairway hotel iri mu mujyi wa Kampala kandi ngo bakunze no kuhasohokera.

Eddy Kenzo n'umunyarwandakazi w'ikizungerezi bari mu rukundo

Nyuma y’imyaka itatu Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo, byamenyekanye ko Eddy Kenzo amaze amezi atanu ari mu munyenya w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w'uburanga butangaje.



Eddy Kenzo yari amaze imyaka itatu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Rema babyaranye 


Umukobwa w'umunyarwandakazi bivugwa ko ari we mukunzi mushya wa Eddy Kenzo


Rema yaramutaye yishakira undi mugabo bakora ubukwe bw'agatangaza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND