Byari bimaze iminsi bivugwa ko Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya nyuma y'uko Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo. Byamaze kumenyekana ko uyu muhanzi ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi.
Ibinyamakuru
bitandukanye birimo ikitwa Celebrity Patrol byanditse ko
Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’ikizungerezi n'ubwo
amazina ye ataramenyekana. Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko aba bombi bagaragaye
bari kumwe muri hotel yitwa Fairway hotel iri mu mujyi wa Kampala kandi ngo
bakunze no kuhasohokera.
Eddy Kenzo n'umunyarwandakazi w'ikizungerezi bari mu rukundo
Nyuma
y’imyaka itatu Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo, byamenyekanye
ko Eddy Kenzo amaze amezi atanu ari mu munyenya w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri
muto w'uburanga butangaje.
Eddy Kenzo yari amaze imyaka itatu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Rema babyaranye
Umukobwa w'umunyarwandakazi bivugwa ko ari we mukunzi mushya wa Eddy Kenzo
Rema yaramutaye yishakira undi mugabo bakora ubukwe bw'agatangaza
TANGA IGITECYEREZO