RFL
Kigali

Bite mu makipe: Sunrise FC na Gorilla FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/04/2021 9:30
0


Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iri gutanga ibimenyetso ko isubukurwa ryayo ryegereje ari nayo mpamvu twabahitiyemo kujya tugaruka ku makipe atandukanye agize iyi shampiyona.



Ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagatare ni imwe mu makipe yitezweho gutungurana ndetse no kugaragaza impinduka ubwo shampiyona izaba igaruka.

Sunrise FC itozwa na Moses Basena ubwo shampiyona yasubikwaga yari imaze gukina imikino 3 harimo uwo yatsinzwemo na Gasogi United, inganya n'ikipe ya Mukura Victory ndetse inganya na Marine FC igitego kimwe kuri kimwe.


Ubuyobozi bwa Sunrise bwasabye abakinnyi kuzatungurana 

Mu gihe amakipe yatangiye ibikorwa byo kwitegura shampiyona, abakinnyi ba Sunrise FC Bose bamaze kugera i Nyagatare ari naho ikipe icumbika.

Kuri uyu mugoroba Ubuyobozi bwa Sunrise bwakoze inama n'abakinnyi bose, iyi nama yamaze amasaha asaga atatu, ivugiwemo ibintu byinshi harimo no gutangariza abakunzi bayo ko ikipe yabonye ubuzima gatozi mu gihe bwari butegerejwe.

Sunrise FC itarigeze ihagarika imishahara y'abakozi bayo, abakinnyi bazakomeza gukora kugiti cyayo kugera ubwo izemererwa gusubukura imyitozo muri rusange.

Ku ruhande rwa Gorilla FC ni ikipe iri mu mwaka wa mbere wayo muri shampiyona nyuma yo kuzamuka itwaye igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya 2. Gorilla ni imwe mu makipe itarigeze irwazaho Covid-19 ndetse nta n'amakuru ya byacitse yigeze ayivugwamo.


Gorilla FC iri mu mwaka wayo wa mbere mu kiciro cya mbere 

Ku munsi wejo tariki 31 Werurwe nibwo iyi kipe yasuwe n'abatekenisiye bari kubera ko amakipe yujuje ibyangombwa, ubuyobozi bwa Gorilla bukaba bwarerekanye ikibuga cy'imyitozo cya kicukiro, batanga urutonde rw'abantu 40 bazapimwa, ndetse banemezako bazakomeza kuba Kicukiro muri iki gihe cy'imikino. 

Nta gihindutse Gorilla FC byitezweko iribuze gupimwa igahita ijya mu mwiherero.  Shampiyona biteganyijweko nigaruka ishobora kuzakinwa mu matsinda n'ubwo FERWAFA ntacyo irabivugaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND