RFL
Kigali

Facebook yashyizeho uburyo bwo gucunga amakuru atangirwa kuri uru rubuga n'ibitecyerezo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/04/2021 8:01
0


Hamaze iminsi inkundura y’ibyamamare bihagarika gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga cyangwa guhagarika burundu gukoresha izi mbuga bitewe n’umutekano mucye ubarizwa kuri zo. Kuri ubu Facebook yahise ishyiraho uburyo bushya bwo gukurikirana amakuru atangirwa kuri uru rubuga.



Imyitwarire idahwitse yabamwe mubakoresha imbugankoranyambaga irimo guharabika gusebya no gusesereza abandi yatumye bamwe mu byamamare barimo umugore w’icyamamare mu muziki w’urukundo John Legend witwa Chris Teigen afunga urukuta rwe rwa Twitter mu masaha macye ibyo bibaye umunyabigwi mu mukino w’umupira w’amaguru akaba n’umutoza w’umunyamwuga Thiery Henry we ahagarika kuzikoresha kugeza igihe hazaba hashyiriweho amabwiriza ngenzurabitecyerezo kuri izi mbuga.


Visi Perezida wa Facebook Inc Bwana Nick Cleg

Facebook yahise ishyiraho uburyo buzajya bufasha abakoresha uru rubuga kuba hari bamwe mu bantu batemerewe kugira inyunganizi batanga kucyo umuntu yashyize ku rukuta rwe rwa facebook yewe n’inshuti usanganwe kuri uru rubuga na bamwe mubo wageneye ubu butumwa cyangwa wifuje ko bubageraho mu buryo bw’umwihariko ‘Tag’.


Ubu buryo bwari bwaravanweho mu mwaka wa 2009 ariko Visi Perezida Nick Cleg wa Facebook Inc yamaze gutangaza ko bitewe nihoterwa n’amakuru uburyo agera kubantu bakayagiraho uruhare byagiye bituma bamwe baburira icyizere uru rubuga bityo ari ngombwa ko hakoreshwa uburyo bwo kuyungurura ukwiye kugira icyo atangaza kubyatangajwe ‘Feed filter bar’.

Ubu buryo bukazaba bwamaze kugezwa kubakiriya ba Facebook bakoresha  telephone zigezweho za Android no mu telephone mashya ya Apple mu cyumweru gitaha abakwiye gutanga ibitecyerezo kubyo watangaje ni wowe ufite uburenganzira bw’ikirenga bwo kubyihitiramo hakoreshejwe ubu buryo bushya bwa Facebook.


Src:www.bbc.com









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND