RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 3 Donald Trump afungiwe imbuga nkoranyambaga yashinze urubuga '45office.com' azajya aganiriraho n’abakunzi be

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/03/2021 17:48
0


Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Amerika yatangije urubuga rwo kumufasha we n’umugore we kuganira n’abakunzi babo. Uru rubuga ruje mu gihe Twitter na Facebook zatangaje ko zizadohorera Trump mu mezi 3 ari imbere. 45office.com ni urubuga rukoze mu buryo bwo gutanga ibitekerezo k'ushaka kuvugana na Trump cyangwa n'umugore we.



Donald Trump w’imyaka 74 y'amavuko hamwe n'umufasha we Melan Trump bashize uru rubuga mu rwego rwo kuganira n’abakunzi babo nyuma yaho yahawe gasopo ku mbuga hafi ya zose. Amezi agiye kuba atatu bwana Trump ahawe gasopo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imyigaragambyo y'abari bamushyigikiye mu gihe yatsindwaga na Perezida Joe Biden.

         Urupapuro rw'injira kurubuga www.45office.com rwa Donald Trump  

Imbarutso yo guhagarikirwa n’iibigo bifite imbuga nkoranyambaga mu nshingano birimo Facebook,inc, Twitter na Snapchat ni imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko ya Amerika aho yapfiriye abagera kuri 5“Capitol”.

Nyuma y'iyi myigaragambyo bwana Trump wamenyekanye nk’umugabo utaripfana yahise anyarukira kuri Twitter, Facebook na Youtube ashimira abantu bose bari bagiye mu myigaragambyo ndetse anavuga ko ari intwali.

Mu gihe gito aya mashusho ndetse yanaherekejwe n'amagambo ya Trump akimara kujya hanze byahise bisibwa ndetse na konte ze zihabwa ikiruhuko cy'amasaha 12. Gusa aya masaha yarashize n'ubundi Trump agaruka avuga andi magambo anyuranye n'amahame y’ibi bigo by’imbuga nkoranyambaga. Ni bwo hahise hafatwa umwanzuro wo guhagarika konte ze na n'ubu zikaba zitarakora.

Kuri iyi nshuro 45office.com ni urubuga rushobora gukoreshwa na buri wese akaba yajyaho agatanga igitekerezo cye ndetse akaba anafite amahitamo yo kuba yagiha Trump cyangwa akagiha umugore we Melan Trump.

Magingo aya kuri www.45office.com hagaragaraho amateka y’ubuzima bwa Perezida wa 45 bwana Donald Trump na bimwe mu bigwi bye muri politike harimo nk'unko yagiye azana impinduramatwara muri politike ya America ndetse anagaruka ku mwihariko we wo kuba Perezida wa mbere watowe utari asanzwe ari umunyapolitike. Hariho n’amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe bitandukanye akiri Perezida.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND