RFL
Kigali

Ese bihatse iki? Bwa kabiri Shaddyboo yeretse urukundo Kwizera Olivier amusaba kuzaza akamutekera

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/03/2021 22:13
0


Uyu mubyeyi wigaruriye imbuga nkoranyambaga yasabye abantu kuva mu matwi ya Kwizera Olivier, amusaba kuzaza akamutekera.




Shaddybo yasabye abantu kuva mu matwi ya Kwizera

Shaddyboo uza ku isonga mu bafite ababakurikirana benshi kuri Instagram mu Rwanda yifashishije uru rukuta asaba abantu kuva mu matwi y’umuzamu w’Amavubi n’ikipe ya Rayon Sports Kwizera Olivier, amusaba kuzaza akamutekera. Ku rukuta rwe yanditse agira ati ”@kwizera_mado nta ko utagize Olivierboo bakuve mu matwi uzaze ngutekere @love_on_the_plate_ rata 🥰🤣🤣🤟🤟”. 


Shaddyboo yasabye Kwizera kuzaza akamutekera 

Ifoto y’uyu mukinyi yifashishije akayiherekeza aya magambo imaze gukundwa n’abarenga ibihumbi 60 ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo birenga 120. Muri ibi bitekerezo uwitwa ogshinebwoy yagize ati ”Gxr ubwo urashaka kumuvuna umugongo 😂”.

Ibi yabishyize kuri uru rukuta nyuma y'uko uyu muzamu yahawe ikarita itukura ku munota wa 54 ubwo Amavubi yari ahanganye Cameroon mu mukino wo gushaka ikike y’igikombe cya Africa 2022. Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa. Ibi byatumye u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda bituma rubura amahirwe yo kujya muri CAN 2022.

Muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroon Amavubi yasezerewe muri kimwe cya kane itsinzwe na Guinea 1-0.  Muri uwo mukino Kwizera Olivier nabwo yabonye ikarita itukura. Nabwo Shaddyboo anyuze kuri Instagram yihanganishije uyu muzamu arabimusangiza. Yagize ati” @kwizera_mado booboo bakwibye pee wubahwe wubahwe...........”.


Uyu mugore ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane aherutse kugirana amasezerano na kompanyi yitwa ABANOUB icuruza inzoga. Azajya afata miliyoni enye n’igice z'amanyarwanda buri kwezi kugeza igihe aya masezerano azarangirira ku buryo aya mafaranga yose azafata ari miliyoni 54.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND