RFL
Kigali

Amahugurwa ivuyemo ntacyo yatanze! Imbwa ya Perezida Biden yongeye kuruma umuntu

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/03/2021 16:09
0


Iyi mbwa yitwa Major nyuma yo kuruma umuntu mu minsi ishize ikajyanwa mu mahugurwa guhabwa amasomo bisa naho ntacyo yamaze kuko yongeye kuruma umukozi wa National Park Service muri White House ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.




Iyi mbwa amahugurwa ivuyemo ntacyo yamaze! Yongeye kuruma umuntu

Iyi mbwa yarumye uyu mukozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021. Nyuma yo kumuruma uyu mukozi ngo ubu ari gukurikiranwa n’itsinda ry’abaganga bakorera muri White House. Umunyamabanga wa Jill Biden umufasha wa Joe Biden witwa Michael LaRosa yabwiye CNN ko iyi mbwa ubu iri kumenyera buhoro buhoro nyuma yo kuva mu mahugurwa.

Perezida Biden aherutse gutangaza ko abantu benshi bakunda iyi mbwa nubwo ikomeje kwitwara nabi

Yagize ati ”Ubu iri kumenyera ibiyikikije kandi yarumye umuntu ubwo yari ari kugendagenda”. Major ifite imyaka 3 iri mu bwoko bw’izitwa German shepherd, Biden yayiciririye mu 2018. Tariki 8 Werurwe 2021 iyi mbwa yarumye umusekirite wo muri White House biba ngombwa ko nawe yitabwaho n’itsinda ry’abaganga bahakorera.


Nyuma yaho byaje kuba ngombwa ko iyi mbwa n’izindi zo mu bwoko bwa camp zoherezwa mu rugo rwa Biden ruri ahitwa Wilmington ariko ziza kungera kugarurwa muri White House.

Perezida Biden yavuze ko 85% by'abantu bakora muri White House bayikunda iyi mbwa, ariko na none bisa n'aho amahugurwa imazemo iminsi ntacyo yakuyemo kuko yongeye kuruma umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND