RFL
Kigali

Igitambaro Ronaldo yakubise hasi amafaranga azavamo agiye gutanga ubufasha bukomeye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2021 15:20
0


Igitambaro cya Kapiteni wa Portugal Cristiano Ronaldo yakubise hasi kigiye kugurishwa amafaranga avuyemo afashishwe umwana urwaye.



Kizigenza wa Portugal aherutse gukubita hasi igitambaro cya Kapiteni kubera atari yishimiye imyanzuro y'igitego yatsinze ariko umusifuzi akacyanga byanatumye Portugal inganya na Serbia ibitego 2-2.

Nyuma yo gukubita hasi icyo gitambaro, abakozi ba sitade baje kugitoragura bakijyana mu muryango ushinzwe kwita ku bana mu gihugu cya Serbia. Mu gihe hategerejwe umuntu ugomba kugura iki gitambaro, biteganyijwe ko amafaranga azavamo azafashishwa umwana w'amezi ufite ikibazo cy'ubuhumecyero.

Uyu mwaka akeneye miliyoni 2.5 z'amayero kugirango uburwayi bwe bukire. Ibitangazamakuru byinshi byo muri Serbia byatangaje ko abaturage benshi bo muri iki gihugu bishimiye iki gikorwa gitunguranye Ronaldo yakoze n'ubwo byatangiye bigaragagara nabi mubakunzi b'umupira w'amaguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND