RFL
Kigali

Amavubi yanganyije na Cameroun imyaka iba 17 atajya mu gikombe cy'Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2021 5:11
0


Amavubi yasubitse icyizere cyo kujya muri Cameroun mu gikombe cy'Afurika nyuma yo kunganya na Cameroun Cape Verde igatsinda Mozambique.



Wari umukino wa 6 mu itsinda F byasabye ko hakinwa imikino yo ku munsi wa nyuma hakibazwa ikipe izasanga Cameroun yari ifite amanota 10 mbere y'umukino.

Umukino watangiye amakipe yombi yiganze ariko Cameroun igashyiramo ko ikinira iwayo ikiganza mu mukino. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa amakipe yombi ajya kuruhuka, agarukana imbaraga zisa n'uz'umukino utangira gusa, Amavubi akanyuzamo ashaka igitego, n'ishoti Haruna yateye ariko umupira uca ku ruhande gato.

Ku munota wa 54 Kwizera Olivier yasohotse nabi agonga rutahizamu wa Cameroun, byatumye ahabwa ikarita itukura, ndetse asimburwa na Mvuyekure Emery wari wabanje mu izamu ku mukino wa Mozambique. Umukino watangiye nta buryo bubyara igitego bubonetse, ku mpande zombi bagabana amanota 3 y'umugoroba.


Umukino ubanza Amavubi yari yatsindiwe murugo igitego kimwe 1-0

Mu mikino 6 Amavubi yakinnye muri uru rugendo, yatsinze igitego 1 atsindwa 3 mu gihe yaganyije imikino 3, atsinda 1, atsindwa umukino umwe acyura amanota 6.

Kwizera Olivier ikarita yahawe yabaye iya kabiri mu mikino ibiri iheruka, nyuma y'ikarita yahawe ku mukino wa Guinea mu mikino ya 1/4 cya CHAN 2020 icyo gihe nabwo yahawe ikarita itukura ku munota wa 52 nabwo byari ubusa ku busa. Kwizera Olivier kandi aherewe amakarita 2 atukura mu gihugu cya Cameroun inshuro 2 zikurikiranya.

Cameroun ibaye iya mbere n'amanota 11 Cape Verde iba iya 2 n'amanota 10 mu gihe Amavubi abaye aya 3 n'amanota 6 Mozambique iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 5. Cape Verde na Cameroun nizo zabonye tike y'igikombe cy'Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND