RFL
Kigali

UCL: Kuki umukino wa Chelsea na FC Porto wimuwe?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/03/2021 15:58
0


Imikino ibiri ya 1/4 cya Champions League igomba guhuza Chelsea na FC Porto yimuriwe aho yagombaga kubera bayimurira ku kibuga cya Sevilla Ramon Sanchez-Pizjuan.



Imikino ibiri yagomba kuba tariki 7 ndetse na 13 Mata yose yimuriwe muri Espagne kuberako Portugal itari mu bihugu  byemerewe kugendwamo n'ubwami bw'u Bwongereza. Ikipe itozwa na Thomas Tuchel niyo yagombaga kujya gusura Porto bwa mbere nyuma nayo ikazakira umukino wo kwishyura tariki 13 Mata 2021.

Mu mikino ya 1/4 Umukino wa Chelsea na FC Porto niwo umaze kwimurwa gusa. Igihugu cya Portugal kiri kurutonde rutukura rw'ibihugu kujyamo uvuye mu bwami bw'U Bwongereza, bisaba kujya mu kato k'iminsi 10 kugira ngo usubukure ibikugenza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND