Nyuma y’iminsi mike bivugwa ko Davido ashobora kuba ari mu rukundo n’umunyamideri Mya Yafai bagaragaye bari kumwe mu kabyiniro, ubu noneho byafashe indi ntera ku buryo Chioma ashobora kuba abonye mukeba mu buryo bweruye nyuma y'uko hagiye hanze ifoto uyu muhanzi asoma byimbitse iyi nkumi.
Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Hagiye hanze ifoto igaragaza
Davido asoma byimbitse ku munwa umunyamideri witwa Mya Yafai. Iyi foto ibinyamakuru
bitandukanye birimo kanyidail, theinfong n’ibindi byayigarutseho bivuga ko
uyu muhanzi ari mu rukundo n’iyi nkumi nk'uko bigaragarira ijisho rya buri wese.
Izi foto zagiye hanze zafashwe ubwo bari bajyanye mu birori
Ibi bije nyuma y'uko mu minsi ishize aba bombi bagaragaye mu mashusho bafatanye akaboko mu kabyiniro hagatangira kuvugwa inkuru nyinshyi. Bari abavuze ko Davido yaba ari mu rukundo n’uyu munyamideri, abandi bavuga ko asigaye aca inyuma Chioma. Gusa hari nabavuze ko ibye n’uyu mugore babyaranye yanambise impeta yabakundana mu 2019 byarangiye kubera aya mashusho babonye.
Kugeza ubu Davido ari muri Lata Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yahuriye n’uyu mukobwa Mya Yafai umwibagije Chioma babyaranye umwana w’umuhungu witwa Ifeanyi wujuje umwaka mu 2020. Kuva mu mwaka ushize byakomeje guhwihwiswa ko Davido ari mu rukundo n’uyu munyamideri wo muri Atlanta.
Uyu niwe Yafai umunyamidri uhararanye na Divodo wambwigaije Chioma babyaranye
Ibi byatumye kuva mu Ukuboza Chioma atongera kwambara impeta yambitswe na Davido. Icyakora aba bombi nta n’umwe urerura ngo avuge ku mugaragaro ko yatandukanye n’undi, gusa ubisesenguye wasanga urukundo rwabo ruri mu marembera Davido yaramaze gushima Mya Yafai.
Chioma mukeba amutwaye umugabo. Guhuza urugwiro na Davido muri ubu buryo abiheruka kera
Chioma na Davido babyaranye umwana w'umuhungu
TANGA IGITECYEREZO