RFL
Kigali

“Nzaguha akabyizi nivuye inyuma!, yageze kuri iyi part twese salle yose iraseka" Udushya twabaye mu bukwe bwa Platini mu mboni ya Anita Pendo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/03/2021 11:10
0


Anita Pendo yavuze ku dushya twabaye mu bukwe bwa Platini bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021 ubwo uyu muhanzi yasezeranaga imbereye y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.



Ubu bukwe Anita Pendo nk'uwabutashye yavuze ko bwari bubereye ijisho

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Nemeye Platini (Platin P) wamamaye mu itsinda rya Dream Boys usigaye ukora umuziki ku giti cye yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia. Uyu muhango wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu. Anita Pendo wabwitabiriye, muri iki gitondo tariki 29 Werurwe 2021 mu kiganiro kuri Magic FM yagarutse ku dushya twaranze ubu bukwe turimo n’akatembagaje abantu. 

Yavuze ko icyatunguye abantu ari ukuntu Platini yaririmbye indirimbo Romeo & Juliet Dream Boys yakoranye na Riderman irimo amagambo ajyanye no kwita ku mukunzi mu buriri. Kuririmba iyi ndirimbo si byo gashya ahubwo agashya kabaye ageze ku gitero aba avuga ko atazamera nk’imfizi y’akarere ahubwo umukunzi we azamuha akabyizi yivuye inyuma! Aha ngo abantu bari bari muri salle bose baraturitse baraseka nk'uko yabisobanuye agira ati ”Yageze kuri iyi part twese salle yose iraseka”. 


Palatini yaririmbiye umugore we indirimbo "Romeo na Juliet " ya Dream Boys Ft Riderman irimo amagambo ajyanye no kwita ku mukunzi mu buriri no kutamuca inyuma

Iyi ndirimbo mu kiganiro bahise bayikina maze mugenzi we bari kumwe aririmbaho agace gato aho Platini aba avuga ati ”Sinzamera nk’imfizi y’akarere”, Anita ahita avuga ko icyo gitero ari cyo yahereyeho. Ubu bukwe yavuze ko bwari bubereye ijisho. Ibindi yagarutseho byabayemo, yavuze ko Nel Ngabo ari we winjije abageni aririmba indirimbo ye “Solo”.

Undi waririmbye ni Igore Mabano washimishije ababutashye mu ndirimbo 'Dear Mashuka (Araje)'. Uyu muhanzi mu ruhame ngo yavuze ko Platini akunda amagambo agize iyi ndirimbo cyane cyane ari mu gitero cya kabiri. Anita kandi yakomoje ku byamamare byitabiriye ubu bukwe avuga ko kuri table [ameza] ya mbere yari yicaranye na Patycope, David Bayingana, KJhon, Epa Ndungutse na Alex Muyoboke. 


Bwatashywe n'abantu bake mu rwego rwo kubahira ingamba zo kwirinda COVID-19

Anita Pendo yakomeje agira ati ”Hirya iyi table yari iriho Aline Gahongayire, Butera Knowless, 'Marraine' wa Butera Knowless n’undi mukobwa ntazi. Mu mboni ye Anita Pendo yavuze kandi uko yabonye umugore wa Platini, Ingabire Olivia. Yagize ati ”Ikintu namuvugaho hari ukuntu ubona imiterere y’umuntu mu masegonda macye".

Bombi bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo

Yakomeje agira ati: "Nahise imbona impamvu bahuje na P. Ni umukobwa usabana, wisanzura, tugiye kwifotoza hari ukuntu agapfukamunwa kanjye kari kabaye nabi ahita amfasha kandi yambaye ivara! Urabizi ko Platini ari umuntu uzi kubana n’abantu rero nabonye n’uriya mukobwa Olivia nawe afite uriya muco”. Yakomeje avuga ko ariwe mugeni yabonye ukora ubukwe ntagire igihunga.

REBA HANO ROMEO & JULIET YA DREAM BOYZ FT RIDERMAN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND