RFL
Kigali

Twaganiriye na Kiki na Marine abakinnyi bakomeje kubica bigacika muri filime nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/03/2021 21:47
1


Marine ni filime y’uruhererekane ikomeje kwamamara cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Umukinnyi umwe benshi bavuga ngo ni ‘tipe’ Marine hamwe na Kiki bakina muri iyi filime, bagize byinshi batangaza mu kiganiro kirambuye bagiranye na InyaRwanda Tv.



Filime nyarwanda zimaze kugera kure yaba mu izamuka ryo kuzitegura no kuzikina ndetse n’abazikurikira bagenda biyongera hirya no hino ku isi. Filime y’uruhererekane ishingiye ku buzima bugezweho bwa none bw’urubyiruko yitwa Marine iri mu zikomeje kubica bigacika. Marine ni izina ry’umuntu ariko nanone ukina ari ibandi nk'uko nyir'ubwite yabibwiye INYARWANDA binagaragara mu mikinire ye.

Ni umukobwa ukiri muto uzi kuganira. Yadutangarije ko filime ari ikintu yishimira gukina. Ku bwe nta mwanya (role) n'umwe ubaho ataka kuko ibyo akina ntaho bihuriye n’ubuzima bwe busanzwe nk'uko yabitangaje. Kiki nawe ukina muri filime ya Marine yinjiye mu gukina filime kubera kubyiyumvamo no kubikunda noneho aterwa imbaraga n’umukinnyi w’umunyarwanda witwa Manzi, yumva nawe akwiye kubyinjiramo.

Marine akomeza agaragaza ko ibibazo byo gukina filime uri umukobwa bihari ariko bitamubuza gukina. Ikindi uba ugomba kwereka abashaka kukwinjiza muri ibyo bibazo icyo wowe ushoboye kinyuranye n'icyo basanzwe babona mu mikino. Ikiganiro bagiranye na INYARWANDA TV cyari gishingiye ahanini ku bikorwa.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIKI NA MARINE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayitesi josiane3 years ago
    Bakomereze aho kbc





Inyarwanda BACKGROUND