RFL
Kigali

InyaRwanda Top 10: Urutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe mu cyumweru cya kane cya Werurwe 2021

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/03/2021 9:24
2


Hashize icyumweru Bruce Melodie asohoye indirimbo 'Bado', kuva yajya hanze kugeza ubu iracyayoboye mu zikunzwe nk'uko amatora yo kuri Facebook na Instagram ya InyaRwanda.com yabigaragaje. Ikurikirwa na 'Ndagukumbuye' ya King James na Ariel Ways - n'ubwo iyi imaze ukwezi igiye hanze iracyakunzwe.



Hajemo indirimbo y'umuhanzi uri kurwana no kubaka izina rye ariko indirimbo yaje ku mwanya wa 10 ikozwe mu buryo bugezweho mu majwi yatunganyijwe na Bob Pro amashusho akaba yarakozwe n'abasore bari kwitwara neza muri uyu mwuga.

Ikipe y’abanyamakuru bacu bakurikira buri munsi umuziki nyarwanda bicaye bareba ibitekerezo byatanzwe ku ndirimbo zisaga 12 bifuza ko zaza mu 10 zikunzwe. Amatora yo kuri Facebook mu gihe cy’amasaha 17 hari hariho abarenga 197 bagize icyo bavuga banatoye, ni mu gihe kuri Instagram muri ayo masaha hari abasaga 80 batoye benshi bakaba bahurije kuri izo ndirimbo zaje ku rutonde rw'izikunzwe.

Inyarwanda Top 10 mu cyumweru gisoza ukwezi kwa Werurwe 2021

1. Bado by Bruce Melodie

2. Ndagukumbuye by King James ft Ariel Wayz

3. Mpa Power by Mr Kagame

4. Nazubaye by Juno Kizigenza

5.Supernatural by Yvan Buravan

6. Imyaka 3 remix by Nel Ngabo

7. Ese Warubizi remix

8. Wapfa by Bushali

9. Ntakabya se! By Dj Fiddo ft Papa Cyangwe, P FLA, Chris, Racine, Generous 44, Fireman, Mukadaff, Bull Dog, Aime Bluestone

10. Deep by Boni

Ubutaha nawe niba ukunda muzika nyarwanda ukaba wifuza kuyiteza imbere igakamira abayikora wagira uruhare ukajya ujya ku mbuga nkoranyambaga ukitorera indirimbo ubona ikunzwe. Ibitekerezo byanyu bihabwa 60% naho ubusesenguzi bw’ikipe y’abanyamakuru ari bo Neza Valens Vava, Iyamuremye Janvier, Patrick Promoter na Mbarubukeye Etienne Peacemaker bugahabwa 40%.


Indirimbo ishobora kuba ari nshya yarasohotse vuba ariko ntibivuze ko yaza mu zikunzwe mu gihe itatowe ndetse hari ishobora kuba imaze igihe isohotse ariko ikaba ikunzwe bivuze ko biyihesha amahirwe yo kuza mu InyaRwanda Music Top 10 mu gihe yaba yatowe kandi koko igikunzwe.

BONUS TRACKS

Urukundo rwa mbere by Danny Vumbi

Ubunyunyusi by Mico The Best ft Riderman

Iminara by Dop Boi- Tiga ft RodB

Mu gukora InyaRwanda Top 10, dushingira ku bitekerezo by'abakurikira imbuga nkoranyambaga za InyaRwanda zirimo Facebook na Instagram n'ubusesenguzi bw'ikipe y'abanyamakuru bacu ibishinzwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Khalfan3 years ago
    Amakosi by Ish kevin iz the treding kuzirusha
  • kiefer josella3 years ago
    These thingz are so gd then we appreciate





Inyarwanda BACKGROUND