RFL
Kigali

Covid-19: Ubukene bwageze i Vatican umushahara w'ibyegera bya Papa uragabanywa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/03/2021 12:18
0


Imishahara y'abakaridinali (Cardinals) na bamwe mu bayobora inzego zikomeye mu butegetsi bw'i Vatican ahakorera icyicaro cya Kiliziya Gatorika ku Isi, yagabanyijwe bitewe na Coronavirus yazamuye ikigero cy'ubukene kuko amaturo atakiboneka nk'uko byari bisanzwe.



Ikinyamakuru kitwa 'Vaticannes.va' gitangaza amakuru abera imbere mu buyobozi kwa Papa cyanditse ko imishahara y'abo bakaridinali yagabanyijweho 10%, abayobozi b'inzego zitandukanye yagabanyijweho 8% abo barimo abanditsi (Secretaries) naho abalayiki yagabanyijweho 3%. 


Abakristu ntibagiterana ari benshi ngo haboneke amaturo yo gutunga abayobozi i Vatican

Iki cyemezo cyafashwe na Papa Francis hamwe n'abo bafatanya kuyobora. Bongeyeho ko uburyo bwari busanzwe bwo kongera imishahara buzongera kubahirizwa mu 2023. Papa Francis nyifuza ko abakozi bagirwaho ingaruka n'ubukene ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kugabanya ayo bahembwa aho kubahagarika. Leta ya Vatican ivuga ko kuva Coronavirus yakwaduka, uburyo bwo gukusanya inkunga, amaturo n'ibindi byazaga i Vatican bwahagaritswe ndetse ubukungu bw'iyo Leta bukaba butifashe neza.

isoko y'inkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND