RFL
Kigali

Uburyo bugezweho bwo gucuruza umuziki bwatijwe umurindi na Coronavirus: Haratungwa agatoki abahanzi batazi kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/03/2021 10:37
0


Music Streaming iri kwinjiriza agatubutse abahanzi na ba nyiri sosiyete zinyuranye. Coronavirus yangije byinshi byo mu myidagaduro birimo ibitaramo n'ibirori bihuza abantu benshi baba bari kwinezeza.



Global Music Report yo mu 2020 yakozwe na IFPI (International Federation of the Phonographic Industry), yasohotse ku wa kabiri w'iki cyumweru yerekana ko umwaka ushize uburyo bwo gucuruza umuziki bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga bwinjije ku kigero cya 62.1% ku ruhando mpuzamahanga. 

Iyo raporo yongeraho ko 71.9% byasaruwe mu muziki w'Afurika, icyakora ibihugu birimo Afurika y'Epfo n'ibyo mu Burasirazuba bw'isi ni byo byacuruje agashyitse. Ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara byagaragaje ubwiyongere mu kwitabira kugurisha umuziki, aho byakuyemo 36.4% mu yagurishijwe hakoreshejwe ubwo buryo bugezweho.


Abahanzi bo mu bihugu byo muri East Africa batunzwe agatoki mu kutabyaza umusaruro ikoranabuhanga

Angela Ndambuki ayobora IFPI mu gace k'Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Ati:''Turashishikariza abahanzi kwitabira gucuruza umuziki wabo mu buryo bugezweho kuko mwabonye ko batangiye no guhabwa ibihembo ku ruhando mpuzamahanga bivuze ko umuziki wo muri Afurika uri gukundwa cyane''. 

Uyu muyobozi aterwa agahinda no kubona Abahanzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereye badakozwa ibyo gucuruza imiziki yabo, gusa abakangurira kubimenya bakabikora kuko ni ubutunzi bari guhomba. Mu minsi ishize Spotify yo muri Suede yafunguye icyicaro muri Kenya, Uganda, Tanzania no mu Rwanda igiye kuzahafungura icyicaro. 

Ni ukuvuga ko abahanzi bo muri ibi bihugu bafite amahirwe yo kugurisha indirimbo zabo kuri izo mbuga ziri gucururizwaho ku Isi. Ndambuki avuga ko umusaruro wavuye mu bucuruzi bw'imiziki muri Afurika wiyongereyeho 8.4% nyamara ku isi yose uwo musaruro wiyongereyeho 7.4%.


 Spotify yo muri Suwede(Swed) yegerejwe abahanzi bo muri East Africa

Ni umwaka wa gatandatu habaho ubwiyongere bushimishije. Akayabo kavuye muri ubwo bucuruzi ni miliyali $21.6 mu 2020, umwaka Coronavirus yacaga ibintu bigacika. Abahanzi bo muri Afurika muri uwo mwaka babashije kuzamura ireme ry'ibihangano bakora bihita bibaha amahirwe yo kugurisha indirimbo zabo ku ruhando mpuzamahanga bityo basarura menshi kandi iyo raporo ivuga ko bakomeje uwo mujyo barushaho kungukirwa n'indirimbo zabo. 

Sipho Dlamini, Universal Music muri  Afurika yepfo yavuze ko guma mu rugo yongereye amahirwe ku bahanzi kuko abaturage bakoresheje murandasi cyane bityo barushaho kugura indirimbo z'abahanzi. Ibihugu byo muri Amerika y'amajyepfo (Latin America) byagaragaje ubwiyngere mu gucuruza indirimbo aho 15.9% byiyongereye ku musaruro wo mu 2020 ku ruhando mpuzamahanga. Umusaruro wo gucuruza indirimbo muri ibyo bihugu wiyongereyeho 30.2% uba 84.1% muri ako gace. 

Aziya ubucuruzi bw'umuziki bwazamutse ku kigero cya 9.5%, bwari ubwa mbere ayasaruweyo hiyongeraho 50%. Mu Burayi (Europe), ni isoko rya kabiri ku isi ryazamutse ku kigero cya 3.5% noneho umusaruro wose uba 20.7%. Muri Amerika na Canada umusaruro wiyongereyeho 7.4%. Muri guma mu rugo Canada gusa hagaragaye ubwiyongere bwa 8.1%. 

Mu 2020 abafata ifatabuguzi bariyongereye bagera kuri 18.5%, bivuze ko habonetse abakoresha uburyo bwo kugura indirimbo basaga miliyoni 443 kandi bahoraho. Muri uwo mwaka hasaruwe miliyali $13.4 muri ibyo bihugu (USA na Canada) biri ku isonga mu kugura umuziki ku isi. Uburyo bwo kugurisha indirimbo busanzwe (Physical format) bwaragabanutse kuko ibitaramo bitarimo bikorwa. Byahombye ku kigero cya 4.7%. 


Wizkid ari mu bahanzi bo muri Afurika basarura agatubutse mu bucuruzi bwa music streaming

Muri Kenya bigaragara ko bahuye n'imbogamizi mu bucuruzi bwo gukusanya ibiva mu yacurujwe mu bihangano. Kenya Copyright Board (KeCoBo), yerekana ko Coronavirus yababereye inzitizi mu gukusanya ibisarurwa mu ndirimbo. Iyo sosiyete niyo ishinzwe kurinda ibihangano by'abahanzi. Frances Moore uyobora IFPI ku isi avuga ko uburyo bushya abahanzi bakwiriye gucuruza indirimbo zabo buri kurushaho kubegera ndetse bakwiriye kubuyoboka kuko kuri ubu umuziki wabaye igicuruzwa gishobora kugurwa n'umuntu wese. 

Dennis Kooker uyobora Sony Music Entertainment ariko we ashinzwe ubucuruzi bw'ibihangano muri iyo sosiyete no muri Amerika (Global Digital Business and Us sales), avuga ko nta nzitizi zihari kuko hari kuvuka ikoranabuhanga rihuza abakunda umuziki n'abahanzi ku buryo abahanzi bakwiriye gucuruza indirimbo zabo nta mbogamizi. 

Simon Robson uyobora International Recorded Music ibarizwa muri Warner Music Group avuga ko inzu zifasha abahanzi zikwiriye guhanga udushya mu bihangano kandi bakita ku mwimerere w'umuziki ushobora kuryohera buri wese. IFPI ni umuryango uvugira uruganda rw'ubuhanzi ku isi ukaba ubarizwamo ibigo (record company) birenga 8,000 ku Isi yose.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND