RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Gaju Evelyne wabaye Miss Congeniality agahembwa na PetersBakers nimero ya mbere mu gukora 'Cake'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2021 19:49
0


Gaju Evelyne wegukanye ikamba rya Miss Congeniality muri Miss Rwanda, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yarabashije kwegukana iri ikamba, kandi ko yiteguye gukora neza na PetersBakers mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.



Gaju Evelyne ni umwe mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 2021, babashije kwegukana rimwe mu makamba yatangiwe muri iri rushanwa. Ni ku nshuro ya kabiri yari yitabiriye Miss Rwanda, dore ko yayiherukagamo mu 2020, aho yagarukiye mu cyiciro cya 'Pre-Selection'.

Muri Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, abasha kwegukana ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] anahembwa miliyoni 1,800,000 Frw yatanzwe na PetersBakers nimero ya mbere mu gihugu mu gukora cake z'agatangaza.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Gaju Evelyne yavuze ko yatunguwe kwambikwa iri kamba, kuko atari mu bakobwa 10 bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 [Yabaye Ingabire Grace]. Yavuze ariko ko ashima abakobwa bagenzi be 19 bashimye uburyo yababaniye neza, banamwambika ikamba mu rwego rwo kumushimira.  Ati:

Narishimye cyane! Ntabwo nari mbizi. Cyane ko numvaga ko amakamba yose azahabwa abageze mu 10 ba mbere. Hanyuma ntangazwa n’uko ari njye wa mbere bahamagaye kandi ntabonetse muri abo 10. Gusa icyo nzi cyo ni uko ririya kamba ritangwa n’abakobwa twari turi kumwe mu mwiherero. Ndanabashimira kuko bangiriye icyizere n’abanyarwanda bose banshyigikiye. Narishimye rero cyane. Kubona nanjye narahamagawe mu batahanye amakamba.

Uyu mukobwa avuga ko yiteguye urugendo rwe na PetersBakers mu gihe cy’umwaka umwe, kandi ko azakora ibishoboka mu kumenyekanisha iki kigo. Gavu Evelyne avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze, ibitangazamakuru n’ibindi amenyekanisha Cake n’ibindi bikorwa na PetersBakers.

Uyu mukobwa avuga ko asanzwe atazi gukora ‘Cake’, bityo ko mu gihe azamara akorana na PetersBakers yiteze ko hari ubumenyi azahungukira mu bijyanye no gukora buri kimwe gifite aho gihuriye n’imigati.

Ati “Ntabwo nari nsanzwe mbizi ariko mboneyeho ngiye kubyiga (Kwiga gukora cake).” Yavuze ko muri Mata 2021 azizihiza isabukuru y’amavuko, kandi ko azifashisha umutsima wa PetersBakers.

Mugwaneza Jean Pierre nyiri PetersBakers hamwe na Gavu Evelyne wegukanye ikamba rya Miss Congeniality 

Gavu avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze mu mwiherero yize byinshi birimo amasomo y’ubuzima, umuco n’andi afasha mu buzima bwa buri munsi. Avuga kandi ko wamusigiye kunguka inshuti.

Mbere y’uko irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rirangira, Jean Pierre Mugwaneza washinze PetersBakers kompanyi ikora amakeke (Cakes), yasuye abakobwa bahataniraga ikamba abaganiriza ku ibanga ryo gutangiza ubushabitsi no kuvamo rwiyemezamirimo mwiza anabashishikariza kubanza kwiyumvamo icyo bashaka gukora.

Petersbakers ni izina rimaze kwamamara cyane hano mu Rwanda mu bijyanye no gukora cake z’umwihariko ziryoheye ijisho ndetse zifite icyanga. Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza.

Afite uburambe mu kuzikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko, muri Kaminuza yize 'Food Production'.

PetersBakers bamaze gukorera abantu benshi cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y'amavuko, izo bakorera abafite ubukwe n’izindi zinyuranye.

Mu bantu bazwi bakorewe cake na Petersbakers harimo Knowless Butera, Uncle Austin, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Lucky Nzeyimana, Usanase Bahavu Jeannette (Diane), Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, Tonzi, Alain Numa, Alex Muyoboke, Papi Clever n’abandi.

Mu bigo bikomeye mu Rwanda biherutse gukorerwa cake na Petersbakers twavugamo MTN Rwanda, RBA, InyaRwanda.com, iTel Mobile. Bakoreye cake kandi Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, n'abandi.

TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe

Mu mins ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu mudugudu w'Urubyiruko. Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy'iyi kompanyi giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

Ukeneye gukoresha cake wabagana bakwakirana yombi kuko kuri bo umukiriya ni umwami. Si cake gusa wasanga muri iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko banafite imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y'ibyo kurya ushaka kandi ku giciro utasanga ahandi. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

Akarusho muri iyi minsi bari no gutanga serivisi yo kwigisha no guhugura abantu bose babyifuza, uko bakora cake zigezweho. Iyi gahunda iba mu mezi atatu, umuntu akishyura mu buryo bumworoheye igiciro cyashyizweho. Ukeneye kubagana wabavugisha kuri izi nimero za telefone zikurikira; Kigali: 0786048392, Rubavu: 0789944444.

Inkuru bijyanye: PetersBakers yabwiye abazavamo Miss Rwanda uko yatangije Miliyoni 3 Frw akagera kuri Miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe

Gaju Evelyne wari ufite nimero 05 mu irushanwa yavuze ko yatunguwe kwambikwa ikamba rya Miss Congeniality kuko atari mu bakobwa 10 bagombaga kuvamo Nyampinga w'u Rwanda 2021


Gaju yatangaje ko azifashisha imbuga nkoranyambaga n'ibindi mu kumenyekanisha PetersBakers, kandi ko azaniyungura ubumenyi mu gukora Cake za gisirimu

Gaju yavuze ko umutima we unezerewe kuba ari mu bakobwa batahanye amakamba muri Miss Rwanda 2021


Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yanyuzwe cyane na cake yakorewe na PetersBakers








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND