RFL
Kigali

Gushimwa birakwiye n'ubwo bakumbuwe bahari! Uruhare rwa Young Grace na Oda Paccy babimburiye igitsinagore mu njyana ya HipHop

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/03/2021 18:00
0


Oda Paccy yinjiye muri muzika mu 2009 mu bihe by'abahanzi bashya bahirimbaniye gukundisha umuziki abanyarwanda kugeza bishobotse bakibibagiza ingande, inkongomani (Loumba) ndetse n'indundi zari zarifatiye ibitangazamakuru byo mu Rwanda.



Young Grace yinjiye neza muri muzika mu 2011 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, gusa yari yarabitangiye akiri ku ntebe y'ishuri. Bafashije benshi kurota gukora iyi njyana ndetse na n'ubu baracyafatwa nk'inkomarume kandi bakwiriye kubyubahirwa n'ubwo bagihari ariko intege zigenda zikendera.

Inkuru wasoma ku buzima bwa Young Grace

Marie Grace Abayizera wamamaye nka Young Grace yinjiye muri muzika akiga mu mashuri yisumbuye hari mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere. Byari ibihe byiza kuri Hip Hop none ubu abona iyo njyana iri kugenda isubira inyuma.

Imyaka 10 irashije uyu mubyeyi akora Hiphop. Mu bihe bye yahoze ahanganye na Oda Paccy ariko ubu asa nk’aho ari we gusa ukiririmba muri iyo njyana. Afite album ebyiri akaba ari gukora ku ya gatatu. Mu kiganiro 'The Fact Show' gica kuri Fine Fm 93.1, yavuze ko imyaka yose amaze yungutse byinshi. 

Ati: "Ímpinduka zabayeho ni uko Hip Hop itari gukora cyane nka mbere’’. Icyakora yirinze kuvugira abahanzi bagenzi be avuga ko inshingano rimwe na rimwe ziba nyinshi. We ahugiye ku bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mwana we, gutegura album ya gatatu izaba iriho indirimbo 10 muri zo umunani ni Hiphop. 

Ibintu avuga ko yungukiye muri muzika harimo izina, amahirwe atandukanye, amafaranga n’inshuti. Young Grace iyo muganiriye akubwira ko iyo arebye abona HipHop yaracitse intege bitandukanye no mu myaka yabo ubwo bari mu bihe byiza kandi bakunzwe. 

Odda Paccy

Yinjiye mu muziki mu muziki mu 2009 ahita asohora indirimbo ye ya mbere ''Ese Nzapfa''. Umuraperikazi ufatwa nk’impirimbanyi muri uyu muziki mu cyiciro cy’abakobwa, Oda Paccy ahamya ko kugira abantu babaye nk’abavandimwe kuri we ari kimwe mu butunzi bukomeye yasaruye mu muziki.

Ati, “Muri uyu muziki nahuriyemo n’abantu bambera nk’abavandimwe bambera inshuti zikomeye mpamya ko ari bwo butunzi bukomeye kugeza ubu maze gukura mu muziki. Umwaka wa 2011 navuga ko ari bwo nabonye ko byose bishoboka, ni wo mwaka nahuriyemo n’ibibazo byinshi ariko kubera imbaraga z’abantu nari mfite iruhande rwanjye bamfata ukuboko bongera kumbyutsa muri uyu muziki”.


Oda Paccy akwiriye ubufasha akagaruka mu muziki kuko yerekanye ko yawugeza kure

Nyuma yo kubyara yumvaga azinutswe umuziki burundu ndetse yaramaze no kuvanamo akarenge ariko umwe mu bavandimwe be amusubizamo imbaraga. Mu buzima habaho ibihe byiza n'ibibi, ndetse hari abavuga ko ari gatebe gatoki. amaze igihe kitari gito atumvikana muri muzika ahubwo yakunze kumvikana mu rubanza aregwamo ubwambuzi ku buryo abakunda umuziki we bamukumbuye. 

Oda Paccy akunda Eminem ku buryo inzozi yarose akiri muto kugeza yamamaye ari ugukorana indirimbo na Eminem. Ntawiheba ritararenga, kandi igihe cyose umuntu agihumeka biba bishoboka kugera ku byo yifuza n'ibyo arota byose. Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w’abana babiri, akaba agifite nyina umubyara gusa. Ubu Paccy ni umukobwa ariko w'umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa yabyaranye na Producer Lick Lick.

Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose. Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. 

Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane. Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane akinjira mu muziki 2009 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ese Nzapfa’ iyi ikaba ariyo yatumye benshi tumenya uyu muhanzikazi ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri HipHop y’abanyarwandakazi


Oda Paccy yahirimbaniye HipHop amurikira abakobwa 

Uyu muhanzikazi mu mwaka wa 2010 nibwo yegukanye igihembo mu ‘Ijoro ry’Urukundo Awards’ igihembo yahawe nk’umuraperikazi mwiza mu Rwanda, usibye icyo gihembo ariko Paccy yanegukanye Diva Awards mu mwaka wa 2013 ari na byo bihembo bibiri yegukanye kuva yakwinjira muri muzika. Oda Paccy na Young Grace kuri ubu bakwiriye ikuzo ryo kuba barabimburiye abanyarwandakazi muri HipHop.

Inkuru wasoma kuri Oda Paccy

Reba hano indirimbo ya Young Grace

">

Reba hano indirimbo iheruka ya Oda Paccy 

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND