RFL
Kigali

Shaddyboo ushaka guhura na Meddy yifuza ko yazamutumira mu bukwe bwe anahishura ko yifuza kubyara abandi bana

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/03/2021 12:07
0


Shaddyboo ukurikirwa n'abantu benshi kuri instagram mu bazwi mu Rwanda yatangaje ko yifuza kuzahura na Meddy ndetse ahishura ko yifuza kubyara abandi bana babiri bakaba bane.



Mbabazi Shadia yavukiye mu mujyi wa Kigali muri Nyamirambo mu muryango w'abana bane, barimo abahungu babiri n'abakobwa babiri, akaba ari imfura iwabo. Shaddyboo ati:''Nkiri umwana naritondaga ngira isoni kandi ncecetse cyane''. 

Avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umugore w'umukire ariko atazi inzira azanyuramo. Ati: ''Nari nzi ko nzamenyekana ariko ntazi uko nzabigenza''. Kuva kera akiri muto yakundaga amafoto ndetse iwabo ni we mwana wifotoje kurusha abandi. Ubwamamare bwe abukesha kwifotoza. Ati:''Abantu batangiye kumvuga bitari byiza ariko sinari nzi ko ari zo nzira bizacamo''. Shaddyboo yavutse ku ya 20 Mata mu 1992.

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yahishuye byinshi bitari bizwi kuri we. Uyu munyarwandakazi ukurikiranwa n’abantu basaga ibihumbi 836 ku rubuga rwa instagram yavuze ko kuva kera yifuzaga guhura n’abahanzi Davido, Diamond ndetse na The Ben.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ndetse no ku byo yakoranye na Bruce Melodie anavuga ku mubano we na Meddy Saleh. Ibi Shaddyboo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho yavuze ko yishimira cyane kuba yarahuye na Davido ndetse na The Ben, gusa yavuze ko ategereje guhura na Meddy ndetse akaba anifuza ko uyu muhanzi yazamutumira mu bukwe bwe.

Shaddyboo yavuze ko abandi bahanzi yifuza guhura nabo azabatangaza namara guhura nabo. Muri iki kiganiro, Shaddyboo, wabyaye abana babiri b’abakobwa, yavuze ko n'ubwo kubyara biryana ariko yifuza kubyara abandi bana 2 akagira abana 4.

Uyu mubyeyi kandi yanahishuye ko iyo aramuka agumanye na Meddy Saleh (babyaranye abana babiri) kuri ubu baba barabyaye abandi bana. Yagize ati "lyo nza kugumana na Meddy Saleh mba narabyaye ikipe y’umupira w’amaguru".

Shaddyboo kandi yavuze ku mafoto ye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yagize ati "Njyewe na Bruce Melodie twari turimo gukora puburisite turi mu gitanda". Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yahishuye ko Meddy Saleh ariwe wamwinjije mu mwuga wo gukina mu mashusho y’abahanzi. Ati "Meddy Saleh niwe wanyinjije mu bya video kuko nahereye muri 'Buhoro Buhoro'".

Uwimbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatangiye kugurisha amashusho n’amafoto ku rubuga rwa OnlyFans rushyirwaho ibintu by’urukozasoni aho kureba aye ari ukwishyura Amadorali 50 ku kwezi. Iyo usuye konti ya Shaddy Boo kuri uru rubuga ubona ko amaze gushyiraho amashusho umunani n’amafoto atandatu.

N’ubwo atangiye kubyamamaza mu mwaka wa 2021, bigaragara ko yatangiye gushyiraho ibikorwa bye mu mwaka wa 2019. Shaddyboo yashyizeho ko umuntu wifuza kureba amashusho n’amafoto ye agomba kubanza kwishyura ifata buguzi ry’amafaranga angana n’amadorali 50.

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho n'ubwo ari bake cyane. Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amadolali menshi. Ba nyiri Only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse aranabyiyemerera ko akina 'Pornographie'.


Shaddboo yavuze ko yifuza guhura na Meddy








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND