RFL
Kigali

Patrick wamamaye mu ikinamico Urunana nyuma yo gutandukana na Sunny ubu ari mu rukundo n'umuzungu

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/03/2021 12:10
0


Sibomana Emmanuel benshi bazi nka Patrick wo mu runana ndetse hari n'abamwita Papa w'abastar kubera kwifotoranya n'ibyamamare bikomeye, yigeze kuvuga ko yakundanaga na Sunny umuhanzikazi ukora ubucuruzi muri Kenya. Ubu ari mu rukundo n'umuzungukazi wo muri Australia witwa Yasmin Carranza.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv yasobanuye ko icyamuteye gutandukana na Sunny ari uko yitwaye nabi ubwo yashyiraga hanze amashusho (Video) ari kwerekana imwe mu myanya ye y'ibanga. Ati:''Jye Sunny simwanga ariko mu buzima bwo gukundana ibyo akoze byananiye kubyakira''. 


Nubwo batandukanye avuga ko agikurikirana ibikorwa bye kuko hari byinshi bahuriramo. Ati:''Ubu mfite umukunzi wo muri Australia turitegura kubana tukabyara''.

Sibomana Emmanuel akina mu Urunana ruca kuri BBC Gahuzamiryango, akina kandi mu itorero Indamutsa, akora ibiganiro anyuza ku Isibo Tv no kuri shene ya YouTube ''Tour with me official''.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Patrick ukina mu Urunana

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND