RFL
Kigali

Burna Boy yaririmbye amasegonda 18 mu ndirimbo ‘’Loved By You’’ yakoranye na Justin Bieber

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/03/2021 9:58
0


Burna Boy umunyanigeriya wahiriwe n’urugendo rwa muzika yahuriye mu ndirimbo na Justin Bieber uri gusohora indirimbo ziri kuri album yise "Justice’’. Bakoranye ‘’Loved By You’’ aho yaririmbyemo amasegonda 18.



Ni indirimbo iri kuri shene ya YouTube ya Justin Bieber. Yayishyizeho ku ya 18 Werurwe 2021, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n'ubwo idakoze mu buryo bw’amashusho ahubwo irashushanyije (Visualizer). 

Iyi ndirimbo ifite iminota 2:39’’, Burna Boy we yinjirira ku munota wa mbere n’amasegonda 15 agasoreza ku munota wa mbere n’amasegonda 33. (1:14’-1:33’). Iyo ubaze neza usanga yaragiriwe Ubuntu akaririmbamo amasegonda 18’’.

Inkuru wasoma

 Burna Boy ateye intambwe nyuma y’abandi bahanzi bagenzi be bo muri Nigeria bagiye bakorana indirimbo n’ibyamamare byo muri Amerika. Urugero WizKid yahuriye mu ndirimbo na Beyonce yitwa ’’Brown Skin girl’’ iba itaka ubwiza bw’umukobwa. Ndetse iyo ndirimbo yamuhesheje igihembo muri Grammy Awards iheruka ubwo yabaga ku nshuro ya 63. 

Wizkid na Drake mu 2016 bahuriye mu yitwa ‘’One Dance’’ yaje no gukundwa ikaza mu 100 zikunzwe (Billboard hot 100) yamaze ibyumweru 10 iyoboye urwo rutonde. Si abo gusa hari n’abandi bahanzi bagiye bahurira mu ndirimbo n’abo bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Inkuru wasoma

Burna Boy muri uyu mwaka afite igihembo cya Grammy cya album y’umwaka mu cyiciro kitwa ‘ The Best Global Music Album award’’ iyo yatsinze yitwa’’Twice as Tall’’, ikaba yaratunganyijwe na TimbalandSean CombsMike DeanleriQRexxieMario WinansSkread na Andre Harris

Burna Boy uri guhesha ikuzo Afrobeat ku ruhando mpuzamahanga afite album eshanu: Life yo mu 2013, Redemption yo mu 2015, Outside yo mu 2018, African Giant yo mu 2019 na Twice as Tall yo mu 2020.

Reba iyo ndirimbo yakoranye na Justin Bieber

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND