RFL
Kigali

Ibyo ukwiye kumenya kuri Mozambique isesekara i Kigali kuri uyu wa mbere idafite inkingi za mwamba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2021 14:14
0


Ikipe y’igihugu ya Mozambique yitegura kwesurana n’Amavubi kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021, mu mukino wa gatanu wo mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika CAN 2022, yamaze guhaguruka i Maputo aho itegerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere.



Iyi kipe izwi nka ‘OS Mambas’ yahagurukanye abakinnyi 25 biganjemo abakina imbere mu gihugu, nyuma yuko abakinnyi benshi bakina hanze y’iki gihugu batabonetse kuri uyu mukino kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus zashyizweho mu bihugu bakinamo.

Mambas ntabwo yahagurukanye yahagurukanye abakinnyi bayo batndukanye, barimo Witi (Nacional da Madeira), Zainadine Júnior na Amancio (Marítimo), bakina muri Portugal, Reginaldo ukina muri Shkupi yo muri Macedonia ndetse na David Malembane ukinira Lokomotovi yo mu Burusiya.

Mu minsi ishize umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique, Luís Gonçalves, yasabye ko uyu mukino wasubikwa kubera umubare munini w’abakinnyi batazaboneka, ariko nyuma avuga ko azakoresha abahari kandi nabo abizeyeho ubushobozi bwo gufasha ikipe.

Amavubi azakina umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun adafite myugariro Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin, amakipe bakinira yanze kubarekura kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus.

Uretse aba bakinnyi, abandi bose barimo abakina hanze batandatu bakomeje umwiherero bitegura iyi kipe basabwamo amanota atatu mbumbe niba bakeneye guharura inzira ijya muri Cameroun nubwo urugendo rwasobanukira i Yaounde.

Tariki ya 24 Werurwe 2021, kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Amavubi azakira Mozambique, mu gihe tariki ya 30 Werurwe, Amavubi azaba ari I Yaounde akina na Cameroun umukino wa nyuma mu itsinda ushobora kuzaba usobanuye byinshi.

Kugeza magingo aya, Amavubi ni ayanyuma mu itsinda F, aho afite amanota abiri mu mikino ine amaze gukina, Mozambique na Cape Vert zifite amanota 4, mu gihe Cameroun ariyo iyoboye itsinda n’amanota 10.

U Rwanda rurasabwa gutsinda imikino ibiri yose rusigaje, kuguira ngo rubone itike yo kwerekeza muri Cameroun, kugira uwo runganya cyangwa rutsindwa nta mahirwe biruha yo kuzagaragara mu makipe azakina CAN2022.

Umukino ubanza wabereye i Maputo, Mozambique yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 2-0.

Mozambique irasesekara i Kigali kuri uyu wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND