RFL
Kigali

Umuryango w’Abanyarwanda uba i Montreal na Gusoma Publishing Ltd basinyanye amasezerano agamije guteza imbere Ikinyarwanda muri Canada

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2021 19:33
0


Hasinywe Amasezerano mpuzabikorwa hagati y’Umuryango w’Abanyarwanda uba mu mahanga i Montreal hamwe na Gusoma Publishing yo Kwigisha Ikinyarwanda muri Canada. Amasomo y’Ikinyarwanda muri Dispora nyarwanda yashyizweho hagendewe ku masezerano mpuzabikorwa, akaba ari ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere Ikinyarwanda muri Canada.



Abanyarwanda batuye mu mahanga i Montreal, bahagarariwe n’umuyobozi wabo Elvira Rwasamanzi Kagoyire hamwe na Gusoma Publishing Company Limited, ihagarariwe n’umuyobozi wayo mukuru André 'Munga' NISIN, basinyanye ubufatanye mpuzabikorwa, mu muhango wabaye Tariki 8 Werurwe 2021, mu kwihutisha imyigire y’ururimi rw’Abanyarwanda (Ikinyarwanda) mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada hamwe n’abanyakanada ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziherereye muri Amerika y’amajyaruguru.

Ni ku nshuro ya mbere hasinywe ubufatanye nk'ubu hagati y’ibigo bibiri hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ururimi rw’Ikinyarwanda hanze y’umupaka w’u Rwanda.

Elvira Rwasamanzi, Perezida wa RCA-Montreal, yagize “Ubufatanye na Gusoma ni intambwe y’ingirakamaro ku iterambere ry’ikinyarwanda muri Kanada mu rwego rwo kumenyekanisha iterambere ry’ubucuruzi hagati ya Canada n’u Rwanda. Ibi bizahaza ibyifuzo by’abanyarwanda baba muri Canada bashaka gusigasira ubumenyi bw’ururimi rw’ikinyarwanda.

Ku rundi ruhande, ubu bufatanye buzatanga amahirwe yo kwiga ikinyarwanda ku banyakanada, ururimi mpuzakarere muri Afurika y’iburasirazuba. Mu isi yabaye umudugudu, ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo no gushyikirana mu ndimi zo mu mbibi nshya (nyafurika) byerekana amahirwe akomeye ibigo byo muri Kanada bigomba gufatirana.”

Andre “MUNGA” NISIN, Umuyobozi wa Gusoma Publishing, yagize ati: “Ubufatanye na RCA-Montreal ni intambwe y’ingirakamaro mu migambi yacu yo kwaguka muri Amerika y’Amajyaruguru. Intumbero yacu ni ukugira ikinyarwanda ururimi mpuzamahanga rugerwaho na bose. Nishimiye cyane gukorana na Perezida Rwasamanzi ku iterambere ry’ikinyarwanda muri Canada".

Yakomeje agira ati "Dufite icyerekezo kimwe ku kamaro k’ikinyarwanda ku iterambere rya Canada n’u Rwanda. Intego ni ukugira abanyakanada 1,000 bahuguwe kinyamwuga mu Kinyarwanda mu mezi 24 ari imbere".


Aya masezerano yitezweho guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda muri Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND