RFL
Kigali

Iminsi 4 Amavubi akesurana na Mozambique: Batanu muri batandatu bakina hanze bageze mu mwiherero – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/03/2021 13:23
0


Rutahizamu w’ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere, yabaye umukinnyi wa gatanu ukina hanze y’u Rwanda ugeze mu mwiherero w’Amavubi yitegura urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2022 basabwa gutsinda Mozambique i Kigali, no kuzatsindira Cameroun i Yaounde tariki ya 30 Werurwe 2021.



Mu bakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda bitezweho umusanzu ukomeye mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN 2022, Umunyezamu Emery Mvuyekure ukinira ikipe ya Tursker FC yo muri Kenya, niwe wenyine utaragera mu mwiherero kuko abandi bose bahageze, ndetse benshi muri bo bamaze igihe mu myitozo.

Mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 19 Werurwe, nibwo Mukunzi Yannick yageze mu Rwanda avuye muri Suède mu ikipe ya Sandvikens IF, ndetse ku mugoroba akaba yakoranye n’abandi imyitozo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu kandi, rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere uzwi nka MK14, yasesekaye mu Rwanda aba umukinnyi wa gatanu ukina hanze y’igihugu ugeze mu mwiherero, nyuma ya Haruna Niyonzima, Salomon Nirisarike, Rubanguka Steve na Yannick Mukunzi bamaze igihe bari mu myitozo.

Kuri ubu, umukinnyi usigaye utegerejwe mu Amavubi ni umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Mvuyekure Emery, biteganyijwe ko azagera i Kigali ku Cyumweru saa tanu n’igice.

Amavubi azakina umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun adafite myugariro Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin, amakipe bakinira yanze kubarekura kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus.

Ibyumweru bigiye kuba bibiri abakinnyi b’Amavubi bari mu myitozo, aho bitegura imikino ya nyuma yo mu itsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN2022’ kizabera muri Cameroun.

Amasaha asigaye arabariirwa ku ntoki ngo ikipe y’igihugu itangire urwo rugamba isabwamo amanita atandatu yose kugira ngo bizere kujya muri Cameroun umwaka utaha.

Tariki ya 24 Werurwe 2021, kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Amavubi azakira Mozambique, mu gihe tariki ya 30 Werurwe, Amavubi azaba ari I Yaounde akina na Cameroun umukino wa nyuma mu itsinda ushobora kuzaba usobanuye byinshi.

Kugeza magingo aya, Amavubi ni ayanyuma mu itsinda F, aho afite amanota abiri mu mikino ine amaze gukina, Mozambique na Cape Vert zifite amanota 4, mu gihe Cameroun ariyo iyoboye itsinda n’amanota 10.

U Rwanda rurasabwa gutsinda imikino ibiri yose rusigaje, kuguira ngo rubone itike yo kwerekeza muri Cameroun, kugira uwo runganya cyangwa rutsindwa nta mahirwe biruha yo kuzagaragara mu makipe azakina CAN2022.

Meddie Kagere yabaye umukinnyi wa gatanu ukina hanze ugeze mu mwiherero w'Amavubi

Mukunzi Yannick yamaze gutangira imyitozo mu Mavubi

Rubanguka Steve yiteguye guhatanira umwanya mu ikipe y'igihugu

Haruna Niyonzima amaze iminsi mu myitozo

Salomon Nirisarike amaze iminsi ine mu mwiherero w'Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND