Abanyeshuri babiri b’abahungu bigaga mu mwaka wa 4 mu ishuri ryisumbuye rya St Joseph's College riherereye muri Gulu muri Uganda, bapfuye barashwe nyuma yaho bajyaga mu kindi kigo gutereta abakobwa baho.
Amakuru avuga ko abahungu bagera ku 10 bari batorotse icyo kigo, bakaraswa, babiri bagapfa, abandi bagafungwa. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 ubwo aba bahungu bari basuye ishuri rya Bright Valley mu Kagari ka Anywang, mu mujyi wa Gulu nta burenganzira bafite. Abapfuye ni Brian Rubangakene na Emmanuel Okeny.
Abanyeshuri barashwe
Mugenzi wabo Kenneth Rubangakene ari mu bitaro bya St Mary Lacor ameze nabi mu gihe abandi barindwi bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Gulu. Biravugwa ko abanyeshuri basohotse mu ishuri ryabo bakajya kureba umupira mu sateri ya Layibi ariko bagarutse, bahitamo kubanza gusura ishuri ry’abakobwa rya Bright Valley mu ma saa cyenda z’ijoro kugira ngo barebe abakobwa bateretamo.
Icyakora, abashinzwe umutekano bitwaje intwaro bifatanije na Expose Security Company bo kuri iki kigo cyigenga, ngo bagerageje kubabuza aba bahungu kugera ku bakobwa, biba amakimbirane abashinzwe umutekano bitabaza amasasu.
Calvin Okello, umubitsi w'ishyirahamwe ry'abarimu b'ababyeyi (PTA) yagize ati: "Abanyeshuri basohotse bajya kureba shampiyona ya UEFA, mu gihe basubiye ku ishuri umwe muri bo uzwi ku izina rya Okello yabwiye abasigaye ko badashobora gusubira ku ishuri badasuye inshuti zabo z'abakobwa ku ishuri ry'abakobwa baturanye niko kwinjiramo nta burenganzira."
Akomeza agira ati: “Mu gucengera mu ishuri ry’abakobwa rya Bright Valley, abarinzi bombi bayobora ishuri babasabye kutinjira baranga, uwitwa Rubangakene araraswa, yapfiriye aho mu gihe Okeny yapfuye hashize akanya ageze mu bitaro by’akarere ka Gulu kubera ko yari yatakaje amaraso menshi ”.
Yavuze ko bane mu banyeshuri basubiye mu ishuri nijoro nyuma yo kuraswa mu gihe abandi batatu bagarutse ku wa kane mu gitondo mbere yuko bose batabwa muri yombi. Bwana Grace Davis Pande, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe iperereza ku byaha muri polisi ya Gulu, yatangarije Daily Monitor ko abashinzwe umutekano barashe bafashwe bazira kurasa abanyeshuri bari gukorerwa iperereza.
SRC: Daily Monitor
TANGA IGITECYEREZO