RFL
Kigali

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye gusubukurwa! MINISPORTS yatanze uburenganzira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/03/2021 12:02
0


Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ yamaze gukomorera ibikorwa by’imikino byari byarasubitswe birimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gusubukurwa hirindwa icyorezo cya Coronavirus.



Ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15/03/2021, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Imyitozo n’amarushanwa arimo na shampiyona, byemewe habanje kubisabira uburenganzira Minisiteri ya Siporo.

Mu itangazo MINISPORTS yashyize hanze, yavuze ko Siporo mu mashuli yemewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Siporo igomba kuba ari imyitozo y’umuntu ku giti cye kandi ihagarariwe n’umwalimu.

Yatangaje ko imyitozo, imikino n’amarushanwa mu makipe n’amatsinda bibujwe. Minisiteri ya Siporo yemereye siporo njyarugamba (Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing na Kung Fu) kongera gukorwa ariko igakorwa n’umuntu ku giti cye.

Indi mikino yakomorewe harimo Kwiruka, imikino ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Golf, Tennis, Table Tennis, Badminton, Skate, imikino yo kurasa imyambi (archery), Squash, imyitozo ngororamubiri ikorewe hanze na Yoga, ndetse na siporo yo gutwara imodoka.

Itangazo rya Minisiteri ya Siporo:








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND