RFL
Kigali

Mount Kenya University Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni zisaga 29 Frw mu Imbuto Foundation-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/03/2021 20:35
0


Ku nshuro ya Gatatu, Mount Kenya University Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni makumyabiri n’icyenda n’ibihumbi magana ane y'amanyarwanda mu muryango Imbuto Foundation zizifashishwa mu gufasha abana b'abakobwa badafite ubushobozi bwo kwiga.



Mu rwego rwo gufasha abana badafite ubushobozi bwo kwiga by’umwihariko abana b'abakobwa, Mount Kenya University Rwanda ifite intego yo gutanga inkunga ingana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amadorari mu muryango Imbuto Foundation. 

Uyu muryango wibanda ku bikorwa bijyanye na gahunda za Leta ukaba wuzuza inshingano zawo ubinyujije mu buvuzi ukora, kwigisha, kwegera imiryango itandukanye, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiriko rufite impano. Ushyigikira iterambere ry’umujyango ufite ubuzima bwiza n’ibindi.

Uyu muryango ushyize imbere iterambere ry’umunyarwandakazi, nko gufasha abakobwa badafite kirengera kwiga n’ibindi. Ni muri urwo rwego uyu muryango ufite amasezerano y’imikoranire na Mount Kenya University Rwanda kaminuza nayo irajwe ishinga no guteza imbere uburezi mu Rwanda. Aya masezerano ni ay’ubufatanye bugamije gushyigikira iterambere ry’umwari w’umunyarwanda by’umwihariko ku bijyanye n’uburezi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, Mount Kenya University Rwanda ku nshuro ya Gatatu yatanze inkunga ya miliyoni makumyabiri n’icyenda n’ibihumbi magana ane y'amanyarwanda (29,400,000 Frw) muri uyu muryango bamaze imyaka ine bakorana azifashishwa mu gufasha abana b'abakobwa badafite ubushobozi bwo kwiga.


Prof Edwin [hagati] n'abandi barezi bashyikirije sheke Umutoni Sandrine Umuyobozi wa Imbuto Foundation

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy'iyi kaminuza giherereye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro, witabirwa b’abayobozi b’iyi kaminuza, Umutoni Sandrine Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation n’abandi barezi bacye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wungirje w’iyi kaminuza, Prof Edwin Odhuno washyikirije iyi nkunga Umutoni Sandrine Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation, yavuze ko ubu ari inshuro ya gatatu batanze iyi nkunga kandi ko bazarekeraho ku yitanga ari uko bagejeje ibihumbi 150 $.


Uyu muhango wubahirije neza ingamba zo kwirinda Covid-19.

 Prof Edwin yavuze ko bagomba kuzatanga agera ku 150 $. Yakomeje avuga ko atari aya mafaranga gusa ahubwo hari n’ibindi bafasha abana b'abakobwa bahabwa na Imbuto Foundation. Yagize ati ”Tubafasha no mu bundi buryo nko kubaha imenyerezamwuga n’ibindi”.

Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation Umutoni Sandrine yashimiye iyi kaminuza uruhare igira mu guharanira ko abana b'abakobwa badafite ubushobozi babasha kwiga. Iyi kaminuza kandi ifite abana b'abakobwa batari bake bigira ubuntu kubera ubufatanye na Imbuto Foundation.


Umuyobozi wa Imbuto Foundation yashimiye umusanzu MKU itanga mu gufasha abana b'abakobwa kwiga binyuze mu bufanye bafitanye n'iyi kaminuza

Noella Promise umwe mu banyeshuri bigira ubuntu muri Mount Kenya ku nkunga ya Imbuto Foundation, ugeze mu mwaka wa nyuma yabwiye InyaRwanda.com ashimira iyi kaminuza ndetse na Imbuto Foundation bamufashije kwiga kuko iyo batahaba atari kwiga kaminuza bitewe n'ubushobozi bucye. Yagize ati ”Ndabashima cyane, ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kwiga muri iyi kaminuza ifite ireme ry’uburezi".


Noela ubu ari mu mwaka wa nyuma nawe yashimye MKU na Imbuto Foundation bamufashije kwiga

Yakomeje avuga ko amahirwe yagize atazayapfusha ubusa. Ngo nasoza amasomo ye azashaka akazi hanyuma nawe atange umusanzu we afashe abandi bana badafite ubushobozi bwo kwiga.


Uyu muhango wari urimo abarezi bo muri iyi kaminuza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND