RFL
Kigali

Rwatubyaye na Kevin ntibakitabiriye imikino ibiri y’Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/03/2021 13:45
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na FC Shkupi yo muri Macedonia ndetse na Muhire Kevin ukina muri Oman, ntibakitabiriye imikino ibiri Amavubi yitegura muri uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ nyuma y'uko amakipe bakinira abimanye.



Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje aya makuru, rivuga ko aba bakinnyi batazaboneka kubera ko amakipe bakinira yabimanye.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n’umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yagize ati: “Mu busanzwe iyo amakipe y’ibihugu yabaga ari mu marushanwa atandukanye, amakipe yabaga ategetswe kurekura abakinnyi bakitabira ubutumire bw’ibihugu byabo, gusa kuri ubu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yahaye uburenganzira amakipe yo kwimana umukinnyi kubera impungenge za Coronavirus.

“Kuba aba bakinnyi ari bashya mu makipe bakinira kandi ari guhatanira ibikombe mu bihugu byabo, hakiyongeraho n’impungenge z’icyorezo cya Coronavirus, biri mu byatumye aba bakinnyi batitabira ubutumire bw’Amavubi kuko amakipe bakinira yabimye uruhushya”.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Niyonzima Haruna na myugariro Nirisarike Salomon, bombi bakina hanze, baraye basanze bagenzi babo mu mwiherero i Nyamata.

Biteganyijwe ko Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, azagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 mu gitondo, saa mbiri n’iminota 15.

Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF yo muri Suède azagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa mbiri n’iminota itanu mu gitondo, ari na bwo Kagere Meddie wa Simba SC muri Tanzania azahagera ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’igice.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, hazaba hategerejwe umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure, uzagera mu Rwanda saa 11:50.

Amavubi azabanza kwakira Mozambique tariki ya 24 Werurwe mbere yo kwerekeza muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu matsinda tariki ya 30 Werurwe 2021.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, akurikiye Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun ariyo iyoboye itsinda n’amanota 10.

Rwatubyaye ntazagaragara mu mikino ibiri Amavubi azakina muri Werurwe 2021

Muhire Kevin uherutse kujya gukina muri Oman ntazitabira kuri iyi nshuro

Haruna Niyonzima yamaze kugera i Nyamata mu mwiherero w'Amavubi

Salomon Nirisarike nawe yamaze kugera mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND