RFL
Kigali

Mozambique ifite impungenge z’abakinnyi batazaboneka, irasaba ko umukino n’Amavubi usubikwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/03/2021 12:30
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique, Luís Gonçalves, yasabye ko imikino iyi kipe ifite muri uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2021’ yasubikwa kubera ikibazo cy’umubare munini w’abakinnyi bashobora kutaboneka bitewe na COVID-19.



Ikipe y’igihugu ya Mozambique izwi nka ‘Os Mambas’ iri kwitegura umukino wa gatanu mu matsinda uzayihuza n’u Rwanda tariki ya 24 Werurwe 2021, ndetse n’uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Cape Vert nyuma y’icyumweru ikinnye n’Amavubi.

Luís Gonçalves utoza Mozambique, yavuze ko yifuza ko iyi mikino ibiri yasubikwa kubera umubare munini w’abakinnyi kandi b’ingenzi batazaboneka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ibinyamakuru byo muri Mozambique byatangaje ko uyu mutoza afite impungenge ko abakinnyi iyi kipe igenderaho bashobora kutazaboneka kuri iyi mikino yombi kubera ko amakipe y’i Burayi bakinira yabimanye, abanda bakaba batarafata icyemo niba bazitabira iyi mikino.

Mu bakinnyi bashobora kutazaboneka harimo Mexer (Bordeaux,France) na Zainadine Júnior (Marítimo,Portugal), mu gihe Abel “Mastro” Joshua (Vitória Guimarães,Portugal), Malembana (Lokomotiv,Bulgaria), Pepo (Cova da Piedade,Portugal) na Faisal Bangal (USD Caravaggio,Italy) bataremeza niba bazaboneka.

Mozambique ifite amahirwe yo kubona itike ya CAN 2021, niyitwara neza mu mikino ibiri isigaye gukinwa kubera ko mu mikino ine yo mu itsinda imaze gukinwa, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 inyuma ya Cameroun ya mbere ifite 10, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

Luis utoza Mozambique yasabye ko umukino bafitanye n'Amavubi wasubikwa

Mu mukino ubanza wabereye i Maputo Mozambique yatsinze Amavubi 2-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND