RFL
Kigali

Mimy yavuze ibyishimo yatewe no gufotora umufasha wa Perezida anahishura ko gufotora Aline Gahongayire bigoye kuko akunda cyane amafoto

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/03/2021 16:19
0


Mimy ni umwe mu bakobwa bagezweho mu bijyanye no gufotora ndetse ni umwe mu bakoze ku mushinga w’indirimbo 'Izindi mbaraga' ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco. Uyu mukobwa yatangaje ko gufata ifoto umufasha w’umukuru w’igihugu biri mu mateka atazibagirwa ndetse ko yanakabije inzozi ze.



Uko ibihe bihinduka ni ko abantu bagenda batekereza uburyo bugezweho bwo gukora ndetse no gucuruza ibintu byabo mu buryo butamenyerewe. Mu bihe byo hambere mu muziki byari bigoye kugira ngo umuhanzi ajye gufata amashusho y'indirimbo ye ajyane n'umuntu wihariye ushinzwe amafoto, ariko ubu abahanzi barabisobanukiwe ku buryo ifoto yafotowe ari gukora indirimbo aba ariyo imufasha mu gucuruza iyo ndirimbo ndetse ikamufasha no kuyamamaza.


Mimy  wari ushinzwe amafoto yo kwamamaza indirimbo 'Izindi mbaraga' ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco, yagiranye ikiganiro na InyaRwanda Tv aduha ishusho y'uburyo byari bimeze ndetse anaduhishurira ko igihe cyose yabaga ari gufotora Aline ko byamugoraga cyane kubera ko ifoto yose yafotoraga byasabagako Aline ayirebaho, nawe bikamusaba kwitonda cyane kugira ngo afotore yamaze gutegura camera neza.

Mimy ni umwe mu bakobwa bagezweho bafotora abahanzi batandukanye cyane ndetse no mu birori binyuranye. Yabwiye inyaRwanda Tv ko inzozi yari afite yinjira mu mwuga wo gufotora zari ugufotora umwe mu bantu bo mu muryango wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, akaba yaraje kuzikabya dore ko yafotoye Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Yavuze ko yakabije inzozi ze yarose kuva kera.


Mimy hamwe n'umuhanzikazi Aline Gahongayire 

Aline Gahongayire yavuze ko Mimy ari umukobwa ugira ishyaka. Yagize ati "Uburyo Mimy afotora buratangaje, haba kwicara aricara, akaryama kugeza abonye ifoto nziza".

Mimy yigisha abakobwa n'abahungu gufotora, afite bamwe yagiye aha akazi gahoraho, ubusanzwe akaba ari na nyiri Women Tv icishaho ibiganiro bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi. Yasabye abakobwa gutinyuka ndetse bakumva ko bashoboye. 

Yavuze kandi uko yinjiye mu mwuga wo gufotora n'uko yatinyutse bimwe na bimwe byananiye abakobwa batari bacye. Muri iki kiganiro twagiranye n'uyu Gafotozi w'umugore, yatangaje abantu benshi bakomeye yagiye afotora.

Sura Inyarwanda Tv urebe ikiganiro cyose.


Umwanditsi: Umukundwa Josue 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND