RFL
Kigali

Yanyandikiye kuri Facebook! Umutare Gaby yahishuye aho yamenyaniye n'umugore we anatangaza ko agiye kugaruka mu muziki

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/03/2021 6:37
0


Nikuze Gabriel [Umutare Gaby] uri mu bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu myaka ishize, yasobanuye byinshi ku rukundo rwe ndetse n'uburyo abanyemo n'umugore we Joyce Nzere bamaze igihe babana muri Australia nk'umugore n'umugabo banafitanye umwana umwe.



Umutare Gaby yamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, 'Ayo Bavuga', 'Ntunkangure', ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi. Iyo yaherukaga gusohora muri icyo gihe yitwaga 'True Love’ itarakorewe amashusho na mangingo aya.

Umutare na Joyce bateye intambwe yo gukora ubukwe nyuma y’igihe bivugwa ko bazarushinga bakajya gutura mu mahanga, ariko Umutare ntashake kubivuga mu itangazamakuru na gato. Mu mpera za 2016 mu birori bibereye ijisho byabereye mu Karere Karongi basezeranye imbere y’amategeko mu buryo bw’ibanga rikomeye kuko icyo gihe n'amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga ibirori byarangiye.

Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye, ku i saa tatu za mu gitondo ubera muri The Venue i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Umutare Gaby yashyigikiwe na bamwe mu bahanzi barimo Niyitegeka Gratien wanasusurukije abashyitsi na Mani Martin uri mu bamwambariye.


Umutare Gaby yahishuye ko agiye kugaruka mu muziki

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ally Soudy kuri 'Instagram live', umunyamakuru yabajije Umutare Gaby ibintu byinshi mu buzima busanzwe ariko twibanze cyane ku rukundo rwe n'umugore we cyane ko byagiye bivugwa ko ngo umugore ariwe wamushatse. Hari n'uwamubwiye ngo bamujyanye nk'agapfunyika cyangwa se (package) ibintu yahise aseka cyane abwira umunyamakuru ko asigaye akunda ibitekerezo nka biriya. 

Mu gusobanura aho yahuriye na Joyce, Umutare Gaby yabanje kubica ku ruhande ariko nyuma aza noneho kwerura avuga ko bwa mbere bahuriye ku Gisozi ariko ari ibisanzwe mu birori, gusa ntiyashatse kuhavuga. Nyuma Joyce yasubiye hanze y'u Rwanda. Umutare Gaby yakomeje avuga ko nyuma yo guhura Joyce yamwandikiye kuri Facebook amubaza niba ariwe umuhanzi umutare Gaby? 

Umutare Gaby nawe yahise amubwira ko ariwe. Yavuze ko Joyce yatunguwe n'uburyo Umutare atitwaraga nk'abahanzi kandi yari mu bagezweho muri icyo gihe. Bakomeje kuganira kugeza n'aho ngo agarukiye mu Rwanda noneho baramenyana birushijeho,  batangira n'urugendo rw'urukondo, kugeza barushinze mu 2017. Byinshi ku muziki we, Umutare Gaby yasobanuye ko atawuhagaritse avuga ko nyuma y'ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze.


Umutare Gaby hamwe n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo

REBA HANO 'NTAWUNDI' YA GABY UMUTARE


Umwanditsi: UMUKUNDWA Josue - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND