RFL
Kigali

“Mfite ifemba ubu noneho ndi gushaka umugabo” Umuhanzikazi Cassandra yahishuye ko ashaka kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/03/2021 15:30
0


Umuhanzikazi Uwase Francoise (Cassandra) ukora injyana ya Hipohop abenshi bakunda kuvuga ko ari iy'umujinya, wamamaye mundirimbo “Nturi My Type” yahishuye byinshi birimo no kuba akeneye uwo bakubakana urugo. Ibi yabisobanuye byeruye mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV anagaruka ku mishinga afitiye abafana ye.



Izina Cassandra ryatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2018 mu matwi y'abanyarwanda ubwo yakoraga indirimbo yatumye aba ikimenyabose, iyo akaba ari “Nturi My Type” yakoranye na MUKADAF. Nyuma yaho yakoze iyitwa “Nkunda indi” yatumye akomeza guhangwa amaso n'indi yise “Saa Sita” yakoranye na AMA G THE BLACK.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Cassandra yasobanuye impamvu yari amaze kwishimirwa n'abanyarwanda nyuma agahita abura, asobanura ko byamugoye cyane nk'umuntu utari ufite abamwunganira mu muziki (management Team). N'ubwo n'ubu ntabo afite ariko avuga ko yize neza ikibuga ndetse ko ubu afite imbaraga nyinshi no gukora cyane ibikorwa byiza bibereye abanyarwanda.                                 

                Cassandra watangaje ko ashaka umugabo 

Cassandra waherukaga gusohora indirimbo 'Gereza' yakoranye na Peace Jolis, kuri ubu yazanye indirimbo nshya yitwa “Ifemba” itavugwaho rumwe na benshi habe namba. Hari n’abavuga ko ari ibishegu yaririmbye. Cassandra mu kiganiro twagiranye, yasobanuye indirimbo ye mu buryo bwe anayiririmba, avuga ko we yabwiraga umuhungu bahuriye mu birori.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA CASSANDRA

Ifemba By Cassandra Baby Official Video










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND