RFL
Kigali

Kenya: Kawunga irarya umugabo igasiba undi! Yabaye imbonekarimwe ni ‘birya uwifite’

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/03/2021 10:59
0


Ifu y’ibigori ivamo Kawunga, usanga hari hamwe mu bihugu iba iboneka cyane itanahenze ugereranije n’ahandi, gusa ubu mu gihugu cya Kenya abaturage baratakamba bibaza uburyo imibereho igiye kumera kubera izamuka ry’ibiciro n’ibura rya Kawunga.



Abanyakenya bari kugorwa cyane no kubona amafaranga kugira ngo bishyure ifu y'ibigori nyuma y'icyumweru gishize babujijwe gutumiza ifu muri Uganda na Tanzaniya bitewe n'umutekano udahagaze neza.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ubuhinzi n’ibiribwa (AFA), Kello Harsama, yavuze ko ibizamini ku ngero z’ibigori byakuwe mu byoherezwa mu bihugu birimo Kenya, kubera ko byagaragaje ko byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bityo baba bahagaritse ifu y’ibigori yoherezwa mu bindi bihugu.

Ati: "Ibisubizo by'ibizamini ku bigori byatumijwe muri Uganda na Tanzaniya byagaragaje urugero rwa mycotoxine (Uburozi buzwiho gutera kanseri) birahagarikwa". Abasesenguzi ubu bavuga ko iryo tegeko rizatera ubukene nubwo rihuza Kenya n’abaturanyi bayo mu bishobora guteza indi ntambara y’ubucuruzi.

Bwana Humphrey Wafula, umushakashatsi w’ubuhinzi, avuga ko Abanyakenya bahura n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibigori keretse leta ibonye ubundi buryo, urebye Uganda na Tanzaniya bitanga amasoko akomeye.

Bwana Wafula agira ati: "Niba uhagaritse ibigori biva mu masoko abiri y'ingenzi, ugomba rero kwemerera ibigori bitambutsa igenzura ry'umutekano kwinjira mu bindi bihugu, bitabaye ibyo ukagira ikibazo kirimo izamuka ry'ibiciro by'ibigori". Bwana Samwel Nyandemo, avuga ko ibigori ari ikintu cy’ibanze mu ngo nyinshi zo muri Kenya.

Nta giciro batangaje ifu y’ibigori ihagazeho gusa bavuga ko biri mu biribwa bihenze muri Kenya kandi ari byo biryo barya umunsi k’uwundi.

SRC: Nairobinews

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND