RFL
Kigali

Abanyarwanda baba mu mahanga babonewe igisubizo mu gukurikirana ishoramari ryabo mu Rwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/03/2021 12:37
0


Ikompanyi yigenga yitwa “Iwacu Trust Management Ltd” ikomeje guha Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda serivisi zirimo kubaka, kugura, kugurisha no gucunga imitungo itimukanwa mu rwego rwo kubarinda ibihombo biturutse ku micungire mibi y’imitungo yabo.



Kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari mu gihugu cy’amavuko.

Iyi kompanyi ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa y’ubwoko bwose, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda bifuza mu micungire y’imishinga yabo.

Iwacu Trust Management LTD ije gutanga igisubizo ibafasha kubagurira, kubagurishiriza, kububakira no kureberera imitungo yabo kinyamwuga, hirindwa igihombo cyangwa akarengane gaturutse ku cyenewabo kuko binagorana kwiyambaza ubutabera.

Serivisi z’iyi kompanyi kandi zifasha mu gutanga isura nziza mu ishoramari ry’imbere mu gihugu ryorohereza Abanyarwanda baba mu mahanga.


Aganira na INYARWANDA, Umuyobozi Mukuru w’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, Mike URINZWENIMANA, agira ati: “Muri iki gihe  icyizere kigenda gitakara mu isano abantu bafitanye, ntihagakwiye kwirengagizwa isano dusangiye kuko ntacyo twageraho tudafatanije, ariko iyo byagaragaye ko ifaranga rishobora gutokoza uyu mubano, biba byiza iby’amasano byigijwe ku ruhande. Ni yo mpamvu twatangije ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd nk’igisubizo mu gukemura zimwe muri izi mbogamizi.”

Urinzwenimana akomeza agira ati: “Dushaka ko bagenzi bacu, abavandimwe baba mu mahanga bagira amahoro yo mu mutima bakumva batuje mu gihe imitungo yabo bazi ko imitungo yabo irimo icungwa neza mu Rwanda, tubashimira uburyo badahwema gufasha imiryango yabo n’ubwo baba batari kumwe, rero tumaze kubona ko hari icyuho muri serivisi bakeneye mu Rwanda, twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”

Bagufasha kwishyura imisoro y'amazu n'amasambu ufite mu Rwanda ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo mu irangamimerere bitangirwa ku Irembo, gutegura gahunda yo kugaruka mu Rwanda no gusura ibice nyaburanga bitandukanye, bakagushakira imodoka,  no kugutegurira aho uzasura ndetse bakaba bakugira inama ku bifuza gutangirira imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Nyuma yo kuba bakugurira cyangwa bakakugurishiriza umutungo, bagukurikiranira neza ibyakozwe, bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’impande zombi.

Ubusobanuro burambuye ku mikorere na serivisi zitangwa n’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, wabisanga ku  rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/

Ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market. Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukabandikira kuri Email: iwacutrustmanagement@gmail.com.

Abanyarwanda baba mu mahanga bashyizwe igorora na Iwacu Trust Management Ltd





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND