Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Bizimana Djihad yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Dalida Simbi ndetse bemeranywa kuzabana akaramata.
Ni umuhango wabereye mu gihugu cy'u Bubiligi aho uno mukinnyi asanzwe akina mu ikipe ya Waasland-Beveren n'ubwo adaheruka mu kibuga.
Dalida Simbi umukunzi wa Djihad Bizimana
Djihad uri mu rukundo rurambye na Simbi yamutunguriye aho iki kirori cyabereye, kuko uyu mukobwa yinjiye mu nzu agatangira kurira akibona uko hateguye, maze mu ntambwe za kigabo Djihad aramusanganira aramuhobera ndetse anamwambika impeta y'urukundo.
Ahabereye ikirori hari hateguye bidasanzwe
Simbi usanzwe uba mu Bubiligi, ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yemeye bya burundu kuba urubavu rwa Djihad wanyuze mu ikipe ya APR FC mbere yo kwerekeza iburayi.
Djihad asanganira umukunzi we
Djihad wambitse impeta y'urukundo Simbi, ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 31 bagomba kwitabira imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afrika kizabera muri Cameroun aho u Rwanda ruzahura na Mozambique ndetse n'igihugu cya Cameroun.
Ubwo abakunzi bombi bahuraga bagahana imisaya
TANGA IGITECYEREZO