RFL
Kigali

Bizimana Djihad yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Dalida Simbi - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/03/2021 9:30
1


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Bizimana Djihad yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Dalida Simbi ndetse bemeranywa kuzabana akaramata.



Ni umuhango wabereye mu gihugu cy'u Bubiligi aho uno mukinnyi asanzwe akina mu ikipe ya Waasland-Beveren n'ubwo adaheruka mu kibuga.


Dalida Simbi umukunzi wa Djihad Bizimana

Djihad uri mu rukundo rurambye na Simbi yamutunguriye aho iki kirori cyabereye, kuko uyu mukobwa yinjiye mu nzu agatangira kurira akibona uko hateguye, maze mu ntambwe za kigabo Djihad aramusanganira aramuhobera ndetse anamwambika impeta y'urukundo.


Ahabereye ikirori hari hateguye bidasanzwe

Simbi usanzwe uba mu Bubiligi, ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yemeye bya burundu kuba urubavu rwa Djihad wanyuze mu ikipe ya APR FC mbere yo kwerekeza iburayi. 


Djihad asanganira umukunzi we

Djihad wambitse impeta y'urukundo Simbi, ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 31 bagomba kwitabira imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afrika kizabera muri Cameroun aho u Rwanda ruzahura na Mozambique ndetse n'igihugu cya Cameroun.


Ubwo abakunzi bombi bahuraga bagahana imisaya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • daanna3 years ago
    Muraberanye cyn mukomer zaho





Inyarwanda BACKGROUND