RFL
Kigali

Umusizi Tuyisenge yambitse impeta umukunzi we ku munsi yasorejeho Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2021 9:22
0


Umusizi Tuyisenge uri mu batanga icyizere, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Tuyishime Jeannette ku munsi yasorejeho amasomo ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.



Ni mu muhango wabaye mu mpera z’iki Cyumweru. Uyu mukobwa uri mu rukundo na Tuyisenge yasoje amasomo muri Kaminuza mu Ishami ry’Icungamutungo.

Tuyisenge yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gukundana n’uyu mukobwa kuva mu 2015, aho bamenyaniye mu rugo iwabo ubwo uyu mukobwa yari yagiye gusura murumuna we biganaga.

Ati “Twatangiye gukundana mu 2015, hashize imyaka itandatu dukundana. Twamenyaniye mu rugo yaje gusura Murumuna wanjye kuko bariganaga. Duhita dukundana kuva n’ubwo kugeza ubu twiyemeje kurushinga.”

Avuga ko ari umukobwa mwiza w’imico myiza udasamara. Ati “Ni umunyarwandakazi."

Tuyisenge ni umusore w’imyaka 25 w’umusizi wasize byinshi mu bisigo bitandukanye birimo nka ‘Intiti’, ‘Se nkubu mpfuye’, ‘Amatakirangoyi’ n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye.

Ni umwe mu basizi bagiye bagaragara mu birori n’ibitaramo bikomeye. Ni umwe mu banditse ndetse anakina mu gitaramo cyo kwizihiza Umuganura 2020, ndetse yabaye n’umwe mu bigaragaje mu gitaramo cyo Kwibohora mu 2019.

Tuyisenge yabaye umunyamakuru kuri Contact TV mu ishami ry’ibiganiro by’umuco n’amateka, yabaye kandi umuyobozi wungirije wa Radio.

Tuyisenge kandi ni umusizi akaba n'umuhanga mu kwandika indirimbo, ibitabo n’ibindi.

Uyu musore aherutse gufungura studio nshya yise “Umushanana Records” yihariye mu gukora indirimbo zifite umwihariko n’akarango k’umuco Nyarwanda.

‘Umushanana Records’ n’iyo studio rukumbi ifite umwihariko ku muco Nyarwanda.

Iyi nzu itunganya imiziki kuva yatangira imaze gukorana na bamwe mu bahanzi gakondo bakomeye aha twavuga nka Cecile Kayirebwa, Ange na Pamella n’abandi.

Tuyishime Jeannette yatunguwe ku munsi yasorejeho Kaminuza yambikwa impeta y'urukundo

Umusizi Tuyisenge yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo na Jeannette wamurutiye bose

Jeannette yabwiye 'Yego' Tuyisenge batangiza umushinga w'ubukwe

Tuyishime Jeannette yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK mu Ishami ry'Icungamutungo



Umusizi Tuyisenge yavuze ko yamenye Jeannette yasuye Murumuna we biganaga



Umusizi Tuyisenge n'umukunzi we Tuyishime Jeannette bahannye impano ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo



KANDA HANO WUMVE UMUVUGO "INGORO NGOMBWA" Y'UMUSIZI TUYISENGE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND