Kigali

Ni iki kibyihishe inyuma! Rihanna bwa kabiri yongeye kugaragaza amarangamutima ye kuri Wizkid

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/03/2021 18:22
1

Rihanna ku nshuro ya kabiri yongeye kugaragaza imbamutima ze ku muhanzi Wizkid wo muri Nigeria, yifata amashusho ari gusubiramo indirimbo ye 'Essence' imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 6 mu gihe cy’amezi ane imaze ishyizwe kuri Youtube.





Rihanna yongeye kugaragaza ko akunda umuziki wa Wizkid

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, Rihanna wamamaye ku Isi nzima mu muziki akaba abayoboye urutonde rw’abahanzikazi bakize kuri uyu mubumbe yashyize hanze amashusho amugaragaza abyina indirimbo ya Wizkid yise 'Essence' ari kumwe n’inshuti ze. Iyi ndirimbo ya Wizkid yayihuriyemo n’umuhanzi Tems usanzwe ufashwa na SONY mu bikorwa bye bya muzika.

REBA HANO AYO MASHUSHO


Aya mashusho benshi bayasangije inshuti akwirakwira ku imbuga nkoranyambaga

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho benshi bagiye bayasangiza abakunzi babo kumbuga zitandukanye nka Twitter n’izindi. Hari abavuze ko Rihanna yatanze umusanzu ukomeye mu kumenyekanisha iyi ndirimbo ariko hari nababiboneye mu yindi ndorerwao y'uko aba bombi bashobora kuba bafitanye ubundi bucuti bwihariye kuko atari inshuro ya mbere Rihanna agaragaje ko akunda umuziki wa Wizkid.

Mu 2016 nabwo yifashe amashusho ari kumva indirimbo yaWizkid yitwa 'Ojuelegba.' Ayasangiza uyu muhanzi n’inshuti ze kuri Twitter. Byongeye Wizkid na Rihanna bafitanye indirimbo bise Sundown.

UMVA HANO INDIRIMBO ESSENCE RIHANNA YAGARAJE KO UKUNDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kan1 month ago
    Thx



Inyarwanda BACKGROUND