RFL
Kigali

Umuririmbyi Vasti Jackson wegukanye Grammy Award yakoze indirimbo yatuye abagore bo mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 17:16
0


Umuririmbyi ukomeye ku Isi Vasti Jackson uheruka mu Rwanda yasohoye indirimbo nshya yise “She is Woman enough” mu rwego rwizihiza byihariye Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore no gushimira ababyeyi bose bitanga barimo na Nyina.



Vasti Jackson ni umunyamuziki w’umucuranzi wa gitari wegukanye Grammy Award mu bijyanye n’injyana ya Blues&Guitar. Mu Ukuboza 2020, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kureba amahirwe adasanzwe ari mu Inganda Ndangamuco.

Ari mu Rwanda yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard baganira ku bijyanye no gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu birebana n’ubuhanzi.

Mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore yasohoye indirimbo yise “She is Woman enough” yakozwe ku bufatanye n'abanyarwanda n'abanyamerika. Igamije ko buri mugore wese aho ari hose ku Isi amenya ko ari uw’agaciro.

Mu magambo ye Jackson yagize ati "Nta handi hantu ku isi hatanga inkuru nziza ivuga ku mugore nko mu Rwanda" Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayituye abagore bose bo ku Isi, aranabashimira.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SHE IS WOMAN" Y'UMUHANZI VASTI JACKSON

Yavuze iyi ndirimbo “Nyituye Mama wanjye Jasie Jackson ngomba icyubahiro n’ishimwe ridashira”. Avuga ko Nyina n’abandi bagore bo ku Isi ari bo “soko ya mbere yo kubaho mu gisobanuro cy’uko umugore ari umuntu udasanzwe w’agatangaza,”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ikwiye kwibutsa buri mugabo wese gushyigikira abagore, bashiki bacu, inshuti zacu z’abakobwa n’abandi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yagaragajemo abarimo Angela Merkel Umuyobozi w’Ubudage, Louise Mushikiwabo Umuyobozi w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF n’abandi.

Mu Ukuboza 2020 ni bwo Jackson yageze mu Rwanda ku butumire bw’abategura iserukiramuco rya Africa in Colors bafatanyije na Ambasade y’u Bufaransa n’ikigo Instistut Français.

Yageze mu Rwanda avuye muri Ghana. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 20 Ukwakira 1959. Ni umuhanzi w’umunyamerika w’umuhanzi mu gucuranga gitari, umuririmbyi, umuhimbyi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

Yayoboye indirimbo z’abahanzi barimo Z.Z. Hill, Johnnie Taylor, Denise LaSalle, Little Milton, Bobby Bland, Katie Webster. Yanakoranye n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo itsinda rya The Williams, Jackson Southernaires, Daryl Coley n’abandi benshi.

Album ye yise ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yegukanye igihembo mu cyicio cya ‘Traditional Blues Album’ mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.

Uyu mugabo ari mu muziki kuva mu mwaka wa 1986. Yasohoye Album zirimo ‘Vas-tie Jackson’ yo mu 1996, ‘No Borders to the Blues’ mu 2003, ‘Bourbon Street Blues: Live in Nashville’ mu 2007, ‘Stimulus Man’ mu 2010, ‘New Orleans Rhythm Soul Blues’ mu 2013 na ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ mu 2016 yamuhesheje igihembo cya Grammy Awards.

Vasti Jackson, umuhanga mu gucuranga gitari yakoze indirimbo yatuye abagore bose bo ku Isi, by'umwihariko abo mu Rwanda


Vasti Jackson ubwo aheruka mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri Bamporiki Edouard

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SHE IS WOMAN ENOUGH" YA VASTI JACKSON








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND