RFL
Kigali

Umuramyi Nziza Theos yashyize hanze indirimbo “Komera” isaba abantu gutegereza isaha y’Imana ikagera bagahindurirwa amateka-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/03/2021 17:06
0


Umuhanzi akora igihangano hari byinshi ashaka kwigisha dore ko bavuga ngo umuhanzi mwiza burya ni “mwarimu mwiza”. Umuhanzi Nkurunziza Theoneste (Nziza Theos Dubayi) yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Komera” isaba abantu gutegereza isaha y'Imana.



Nziza Theos, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Yesu Ni Mwema’ nk’indimbo yaherukaga gusohora, ubu yageneye abakunda ibihangano bye indirimbo yise ‘Komera” ikubiyemo amagambo yerekana uburyo umuntu wese atagomba kurambirwa n’ibyo acamo, ubuzima bubi yaba anyuramo, ahubwo agategereza isaha y’Imana ikagera nawe agasubirizwa mu kwizera no kwihangana.


Nziza Theos Dubayi amaze igihe kitari kinini muri muzika, ariko uko bwije n'uko bukeye agenda agaragaza imbaraga n’umurava mu bikorwa bya muzika. Kuri ubu amaze kugera ku ndirimbo 6. Aganiran na InyaRwanda, yavuze ko umuziki akora wa Gospel ariwo nzira nziza mu gutambutsa ubutumwa ku bantu benshi, kandi ko ari ibintu azakora ubuzima bwe nadahura n’imbogamizi.

Nziza Theos Dubayi yabarizwaga mu itsinda rya Jasper Singer Group ubwo yigaga muri kaminuza y’ u Rwanda ikiri NUR ariyo yahindutse UR-Huye, kuva icyo gihe kugeza magingo aya aracyakomeje impano kandi yifuza ko azagera ku rwego rushimishije kubera Imana n’abafana bakunda Gospel.


Mu magambo ye yagize ati ”Umuntu wese agira impano ye, iyanjye yaje mu ijambo ry’Imana, nkaririmba injyana y’izaririrmbiwe Imana (Gospel), ndayikunda, nakuze ndi umukirisitu ubu nsengera mu idini ry’Adventist”. Nziza Theos Dubayi ahamya kandi ko kuba yarinjiye mu buhanzi atari umushinga yumva yinjiyemo, n’ubwo avuga ko hari igihe bizaba ishoramari ryunguka.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KOMERA’ YA NZIZATHEOS DUBAI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND