Ikipe y'igihugu Amavubi yasubukuye imyitozo kuri uyu wa mbere bitegura imikino ya nyuma yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.
Nyuma y'ibisubizo bya Covid -19, aho basanze abakinnyi bose ari bazima Amavubi yahise atangira imyitozo yabereye i Nyamirambo, iyobowe n'umutoza mukuru mashami Vincent ndetse n'abatoza bamwungirije.
Amavubi biteganyijwe ko azajya akora imyitozo kabiri ku munsi kugira ngo abakinnyi basubire mu bihe byabo kuko bari bamaze iminsi batagera mu kibuga.
Abakinnyi bakina hanze no ntibarahagera kuko abenshi bari mu mikino y'amakipe yabo, ari nayo mpamvu Mashami yatangiranye abakinnyi 23 gusa bakina imbere mu gihugu.
Umukino wa mbere Amavubi azawakiramo na Mozambique tariki 24 Werurwe 2021 nyuma tariki 30 Werurwe bakine umukino usoza amatsinda na Cameroun bakinire muri Cameroun.
Batangiye imyitozo isanzwe
Emery na Manzi bari kuganira
Bagombaga kubanza kuhatera imiti
Usengimana Danny agera ku kubuga
Itsinda ry'abatoza
Rugirayabo Hassan yatangiye ubuzima bushya mu Mavubi
TANGA IGITECYEREZO