RFL
Kigali

Ubusobanuro by’igisigo ‘Umugore si Umuntu’ cya Junior Rumaga avugamo ababaye intangarugero mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2021 14:52
0


Umusizi ubimazemo igihe Junior Rumaga yasohoye amashusho y’Igisigo yise “Umugore si Umuntu” yumvikanisha gushimira igitsinagore ku bw’ubutwari bubaranga mu buzima bwa buri munsi ku kuva babyaye abantu kugeza bitangiye abantu.



Mu gisigo cye, atangira avuga ku buzima abagore banyuramo butoroshye umunsi ku munsi ari ubuva ku miterere karemano yabo cyangwa ku mateka yabo hanze ariko bakarenga bakaba ibyatwa.

Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo kanaka si ‘umuntu’ baba bashatse kuvuga ko uwo muntu ari ‘Imana y’i Rwanda; ari igitangaza mbese ari umutarutwa.

Rumaga yabwiye INYARWANDA ati “Ni kuri iyo ntekerezo rero izina ry’igisigo cyanjye “Umugore si umuntu’ ryavuye nshaka kuvuga ko umugore ari ikiremwa kigitangaza.”

Mu mabango ya nyuma y’iki gisigo avugamo bamwe mu bagore babaye intangarugero mu mateka y’u Rwanda nka Nyiramuhanda umugore watanze umwana we Rubanzangabo akitangira umwami Gahindiro ka Mibambwe igihe bamuhigaga ngo yicwe.

Avugamo umugore witwa Cyiyanje witangiye Nyina wa Gahindiro Nyiratunga nawe wahiganwaga n’umwana ngo ababahigaga bace ingoma.

Rumaga anavuga kandi Robwa Nyamateke umukobwa wa Mushiki wa Ruganzu i Bwimba wemeye kuba umutabazi agatabarira Igihugu insinzi mu gisaka.

Avuga Ndabaga wo mu Bwishaza [Ni igice cya Karongi y’ubu] umukobwa wabaye intwari akemera kwiyoberanya akajya gukura Se ku rugamba. 

Cyari ikizira ko umukobwa yakura Se ku rugamba ariko we nyuma yo kubona ko Se nta muhungu yabyaye akabona ko agiye kuzagwa ku rugamba yemera kwiyoberanya ajya kumukura ku rugamba.

Uyu musizi asoza avuga umugore wabaye Intwari nawe mu mateka y’u Rwanda Nyirarumaga, umugore wanabaye Umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu Ndoli nyuma y’uko Nyina Nyabacuzi aguye mu miko y’abakobwa mu gihe ubunyabungo bwigarurira u Rwanda butaraba Urwanda.

Uyu mugore yemeye guhisha no kwitangira uwari bube umwami abicirirwa intoki ariko aranga aramwimana mpaka abamushakaga banamutse n’uko Ruganzu nawe aza kumwitura kumuraga Ingoma amugira umugabekazi.

Rumaga asoza ashimira ubwo butwari anasaba ababyiruka muri bo gukurikira ingero nziza zaba bakurambere.

Uyu musizi yasoye iki gihangano mu gihe u Rwanda n’Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Umusizi Junior Rumaga yasohoye amashusho y'igisigo cye yise "Umugore si Umuntu" mu kugaragaza ubutwari bwabo

KANDA HANO UREBE IGISIGO "UMUGORE SI UMUNTU" CY'UMUSIZI JUNIOR RUMAGA

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND