RFL
Kigali

Sasa Klass umuraperikazi akaba n’umunyamakuru w'uburanga yahitanwe n'impanuka ya Kajugujugu-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/03/2021 13:47
0


Abakunzi b’umuziki w’umuraperikazi, Sasa Klass bari mu gahinda kenshi nyuma y'aho uyu muhanzikazi wari n'umunyamakuru yitabye Imana zize impanuka ya Kajugujugu.



Umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop akaba n’umunyamakuru wa Moja Love TV, Sasa Klaas yatabarutse ku myaka 27 y’amavuko azize impanuka y'indege yabereye i Xumabee muri Sojwe nk’uko byemejwe na Polisi yo muri Botswana.


Uyu muhanzikazi, apfuye mu gihe mu minsi ishize yari mu kato kubera gusanganwa virus ya Coronavirus ariko aza kuyikira. Yari umuhanzikazi wigaruriye umuziki wa Botswana, gusa umuziki waho ntabwo uratera imbere ngo uze imbere muri Afurika. Usanga abahanzi baho benshi bagaruka ku bihangano by’umuco wabo, gusa Sasa Klass we yari umuhanzi ukunzwe cyane.


Sarona Motlhagodi uzwi cyane nka Sasa Klaas, yari umuririmbyi mu njyana zitandukanye, umuraperikazi n'umwanditsi w'indirimbo. Yavutse ku ya 17 Gicurasi 1993 muri Botswana, arerwa n'umubyeyi umwe w'umunyapolitiki witwa Anna Mokgethi. Yibanze cyane ku gucuranga umuziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND