Iyo indege ifashe ikirere bisaba ko nta kindi kintu kiyihungabanya cyangwa ngo gihungabanye umupilote. Iyo bibayeho bituma igwa igitaraganya nk’ibyabaye ku ndege yari ivuye i Khartoum yerekeza muri Qatar.
Mu bituma
indege ihina gato urugendo kandi yari yamaze gufata ikirere, n’inyamaswa
zizamo aho bashobora kuyitwara batabizi igahungabanya umutekano. Indege ya Tarco yahuye n’amazazane ku bwo gutwara
injangwe batabizi kuko yari yihishe muri tumwe mu tubati turi mu ndege.
Indege yagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Khartoum yerekeza ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Hamad i Doha ariko urugendo ruhinirwa hagati kubera injangwe yaje kwigaragaza hashize isaha yose indege yogoze ikirere.
Amakuru yatangarije Al-Sudani avuga ko indege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ubwo yerekezaga ku murwa mukuru wa Qatari, injangwe yagaragaye mu kabati maze isanga umupilote ishaka kumurwanya, ibintu byahinduye isura cyane maze n’abagenzi barabangamirwa cyane.
Nta bundi buryo bwari gukorwa isibye kureba
uburyo indege bayimanura ku butaka injangwe ikavamo. Amakuru avuga ko iyi
njangwe batazi uburyo yinjiye mu ndege
ariko bigakekwako yaba yarinjiyemo ubwo indege yarimo ikorerwa isuku maze
injangwe igaca mu rihumye bamwe ikinjiramo ikigira mu kabati, cyangwa se ikaba
yarinjiye ubwo indege yari gukorerwa isuzuma rya tekiniki.
Src: Al-Sudani
TANGA IGITECYEREZO