MacKenzie Scott wamenyekanye ubwo yari umugore wa Jeff Bezos, gutandukana kwabo byatumye uyu mugore ahita yinjira mu bantu bakize ku isi aho atunze Miliyali zisaga 53 z’Amadorali y’Amerika.
Mu mwaka wa 2019, ni bwo MacKenzie Scott na Jeff Bezos bashyize
akadomo ku mubano wabo, maze bagabana imitungo. Jeff ni umuherwe washinze
Amazon n’ibindi bikorwa bitandukanye bizwi ku isi. Yahise atanga umugabane wa
kimwe cya kane cy’agaciro kari muri Amazon agiha umugore aba umunyemari atyo.
Jeff Bezos na Mackenzie
Igitunguranye, MacKenzie Scott yashyingiranwe
n'umwarimu wa siyansi ku ishuri abana be bigaho rya Lakeside riherereye i
Washington. MacKenzie Scott yerekanye ko urukundo rubaho
ashakana n’umugabo w’umwarimu Dan Jewet akubye
mu mitungo. Amakuru y'ubukwe bwe na Dan Jewett yamenyekanye biciye ku rubuga rwa
Giving Pledge rwo gufasha. Mu butumwa yanditse, Jeff Bezos yagize ati:
"Dan ni umugabo mwiza, kandi ndabishimiye bombi".
Mackenzie n'umugabo we mushya Dan
Amakuru aheruka gutangazwa na Forbes avuga ko Madamu
Scott afite umutungo ugera kuri miliyari $ 53, kandi ateganya gutanga menshi
muri yo mu bikorwa byo gufasha. Amaze gutanga umutungo munini ku mishinga ifasha
abagore, imishinga igaburira abakene muri Amerika na kaminuza z'abirabura.
Scott yabanye na Bezos imyaka 25 amufasha gutangiza
iguriro ryo kuri internet rya Amazon mu 1994. Ni umwanditsi umaze kwandika
ibitabo bibiri.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO