RFL
Kigali

Indirimbo 5 zaryohera benshi ariko inguma z’amateka y'urukundo zikazitira abashoramari bakwifuza kuzikora

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/03/2021 16:34
0


Hari indirimbo mbona abanyarwanda n’isi nzima baba bifuza kumva, kurora, bitewe n’amateka y'ibyamamare mu bihe byahise bakiri mu rukundo. Mu Rwanda ibyo bihangano byifuzwa birahari twavuga nk’indirimbo ya Safi Madiba na Knowless Butera, ku isi yose twavuga indirimbo ya Chris Brown na Rihanna.



Nshingiye ku bikorwa usanga ku mbuga nkoranyambaga biba byaritiriwe aba bahanzi bombi, inshuro abantu bandika bashakisha aya makuru, indirimbo zitabaho zakozwe zigakwirakwizwa hirya no hino mu mazina yabo, nsanga ari ikintu cyashimisha cyane abakunzi b’umuziki by'umwihariko abo mu Rwanda. Usanga abantu bashaka gukomeza kumenya amakuru yabo, ku rukuta rwa Youtube ho usanga hari nk’abakoze inkuru, bati ntucikwe n'indirimbo y'aba bombi bigeze gukundana, kandi atari yo ahubwo ari ukubeshya abantu.

Abantu bakunze gushukana muri ubwo buryo, ibyo bakoze birebwa n’ingoga akaba ariho twahereye dukora urutonde rw’indirimbo eshanu, ziramutswe zikozwe ku isi no mu Rwanda zakundwa kakahava n'ubwo guhuza abo bahanzi baba barahoze bakundana bakaza gutandukana, byagora abashoramari mu muziki. Nyamara bibashije kuba, byaba ari amateka akomeye, bitangaje, bishimishije binyuze amatwi.

5. Producer Lick Lick ft Oda Paccy


Twahahashyize indirimbo y’umuraperikazi wavutse ku itariki ya 06/03/1990, Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy na Uwimbabazi Patrick wavutse ku itariki ya 05/07/1987 uzwi nka Lick Lick umuririmbyi akaba n'umwe mu bazwiho ubunyamwuga mu gutunganya umuziki.

Uzumva kenshi iyo havuzwe Oda Paccy ako kanya hahita hanavugwa Lick lick ibi biterwa n’amateka aba bombi bagiranye, bakaza no kubyarana umwana w’umukobwa mu mwaka wa 2011. Uyu mwana ariko Lick Lick yaramwihakanye ku bw’impamvu itazwi, byanatumye umuraperi P Fla mu gitero cy’indirimbo ye, hari aho agira ati 'Paccy azabigire ate ko Licky yihakanye umwana'.

Kugeza n’ubu nta na rimwe uyu mugabo arumvikana mu ruhame yemera uyu mwana. Aba bombi rero bitewe n’ibihe byiza n’ibibi bagiranye mu rukundo, babashije kuba bakorana indirimbo, yakwakirwa neza ku isoko ry’umuziki.

Mu mwaka wa 2019, Oda Paccy yifurije umwaka mushya muhire wa 2020 Lick Licky aho yagize ati “Imana yagure iterambere n’ibyishimo mu buzima bwawe muri uyu mwaka inaguhe inzozi zose ufite. Umwaka mushya Papa Linca'. Nyamara Lick Lick yararuciye ararumira ntiyagira icyo asubiza uyu muraperikazi bafitanye umwana.

4.Nicki Minaj ft Meek Mill


Turahasanga indirimbo y’umuraperikazi wavutse ku itariki ya 08/12/1982, witwa Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj na Robert Rihmeek Williams wavutse ku itariki ya 06/05/1987 uzwi nka Meek Mill. Aba bombi ntibyemezwa neza igihe bamenyaniye, ariko mu 2009 nibwo ifoto ya mbere yabo yagiye hanze. Nyuma Meek Mill yagiye yumvikana mu bitaramo avuga ko akunda Nicki Minaj, byanabaye ngombwa ko arahira ati “ndarahiye nkunda Nicki Minaj”.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Meek Mills yemeje ibyo abantu bose bahoraga bifuza kumva, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagaram. Yavuze ko kubona umugore utekereza ko ari umunyembaraga binyaga isi yose, amagambo akomeye y’urukundo.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Nicki Minaj yavuze ko Meek Mill ari umuntu uhohotere igitsinagore, bityo batakomeza kubana. Meek Mill nawe avuga ko Nicki Minaj aba arengera musaza we Amid ku bikorwa bye byo gufata ku ngufu.

Aba bombi baje gutandukana mu mwaka wa 2017 ku itariki ya gatanu z'ukwa mbere byemejwe na Nicki Minaj abinyujije ku rukuta rwe Instagram. Aba bahanzi bombi bafite amajwi meza ku rwego mpuzamahanga, amateka yabo mu rukundo kuri ubu akaba yababyarira amafaranga atari macye, akanatanga umunezero mu isi baramutse bakoranye indirimbo.

3. Selena Gomez ft Justin Bieber


Indirimbo y’umukobwa wavutse ku itariki 22/07/1992, witwa Selena Marie Gomez, uzwi nka Selena Gomez Hamwe n’umuririmbyi, umwanditsi n’umucuranzi mwiza, Justin Drew Bieber wavutse kuwa 01/03/1994, uzwi nka Justin Biber.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa 2010, nyamara bakagumya kubihunga icyo gihe bari bakiri bato ariko ari ibyamamare aho Justin Bieber yari afite imyaka 16 naho Selena afite imyaka cumi n’umunani.

Urukundo rwabo rukaba rwarashyushye, mu mwaka wa 2010, 2011 kugera muri 2012 ubwo batandukanaga. Bamaranye imyaka ibiri aho byari ibihe bitaboroheye bombi, nyuma bagiye bagaragara bari kumwe. Muri 2015 amashusho yabo yagiye hanze bari kumwe mu cyumba cya hoteli.

Mu mwaka wa 2017 nabwo bagaragaye bari gusangira, batwaye amagare mu mihanda ya Los Angeles. Hari n'aho bagaragaye bari gusomana, byemezwa ko bongeye gusubirana. Bongeye gutandukana mu mwaka wa 2018.

Gomez ukunda by'akataraboneka Justin Bieber muri uwo mwaka yifurije isabukuru y’amavuko Justin Bieber abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Kugeza n'ubu ruracyambikanye hagati y’abafana b'aba bombi, bababifuza ko bakongera gusubirana.

Mu mwaka ushize umwe mu bafana yasabye mu kiganiro Justin Bieber yagiranaga n’abafana be akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, kurekana n’umugore we. Amubwira ko Gomez ari mwiza kandi baberanye, Bieber utifuza kubabaza umugore we, asubiza avuga ko nta n'umwe yareka ngo amwibire umunezero.

Usuye urukuta rwa Youtube ukandikamo uti Selena Gomez ft Justin Bieber wabona ibisubizo byinshi, by’indirimbo n’ibihangano bindi byitiriwe iyi nyito bikarebwa kakahava ibaze ari ibya nyabyo.

2. Butera Knowless ft Safi Madiba


Ku mwanya wa kabiri w'indirimbo yakundwa cyane mu Rwanda, turahasanga indirimbo y’umuririmbyikazi Jeanne D’Arc Ingabire Butera wavutse ku itariki ya 02/10/1990, uzwi nka Knowless Butera na Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba wizihiza isabukuru y'amavuko buri tariki 03/06.

Urukundo rwabo ntirwihishiraga, mu wa 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari rigezweho.

Ibihangano byinshi byakozwe na Urban Boys bifite aho bihuriye n'urukundo rw’aba bombi, mu yitwa “Umwanzuro” Butera Knowless agaragara mu mashusho yayo bakina inkuru y’abakundana biyemeje kubana ubudatana, agaragara kandi mu yitwa “Tonight”.

Knowless nawe yaririmbye Safi mu ndirimbo yitwa “Byarakomeye” aho yamubwiraga ko ntacyo akimukinga ndetse amukoresha mu mashusho bafatiye ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu. Iby’'Umwanzuro' na 'Byarakomeye' byaje kugira iherezo, urukundo rwa Safi wari igikomerezwa muri Urban Boys na Knowless wari warahogoje abasore benshi kubera ijwi n’uburanga bye, rurangirira mu mwaka wa 2011.

Bakomeje kujya bagarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse n'ubu inkuru yabo n’umwana wa vuba arayizi. Uko umwe muri aba agiye mu itangazamakuru ntiyasohoka mu kiganiro atabajijwe ku bijyanye n’umubano we na mugenzi we batandukanye, kimwe n’imibereho yabo muri iyi minsi.

Kuri ubu bose barubatse, mu mwaka ushize ni bwo bwa mbere basa n'abahujwe n’igikorwa kijyanye n’akazi k'umuziki. Indirimbo y’umuhanzi ubarizwa muri Kinamusic Platini P yakoranye na Safi Madiba yatumye umuryango wa Ishimwe Clement nawo ku nshuro ya mbere ukoresha izina Safi.

Inkuru zanditswe wasangaga ari Safi yongeye gusubirana na Knowless, Safi Madiba muri Kina Music inzu ikomeye y’umuziki y’umugabo wa Knowless, izo nkuru zose zigasomwa bigacika kubera inyota abantu baba bafitiye igihangano cy'aba bombi. Bitekerejweho, Safi na Knowless bagakorana indirimbo, yakundwa bikomeye mu Rwanda., gusa biragoye kubera inguma z'amateka y'urukundo rwabo rwarangiye.

1.Chris Brown ft Rihanna


Indirimbo ya Robyn Rihanna Fenty wavutse ku iitariki ya 20/02/1988, uzwi nka Rihanna na Christopher Maurice Brown wavutse ku itariki ya05/05/ 1989, uzwi nka Chris Brown, yakundwa mu buryo bukomeye.

Riri na Breezy bahuye mu mwaka wa 2005 mu birori bya Z-100, byabereye muri Madison Square Garden. Mu 2007 bakoranye indirimbo yabo ya mbere yitwa Cinderella, mu 2008 Chris Brown yaririmbiye Rihanna ku isabukuru y’amavuko asoza amusoma.

Mu mwaka wa 2009 ku munsi ubanziriza ibihembo bya Grammy Awards, banagombaga kwitabira bombi bakanasusurutsa ababyitabiriye, uwo munsi Chris Brown yakubise ku buryo bw’umurengera Rihanna, byaje gutuma ahabwa ibihano birimo no kutegera Rihanna muri metero zigera kuri mirongo ine n’eshanu.

Mu mwaka wa 2012 Rihanna aganira na Oprah Winfrey, mu kiganiro kitwa 'Oprah’s Supersoul conversation', yavuze ko biyunze. Mu magambo ye agaragaza Chris Brown nk’urukundo rw’ubuzima bwe ntacyabihindura kuko amukunda.

Chris Brown yagiye agaragaza amarangamutima, ku mafoto y’umwamikazi we udasanzwe nk'uko yabikoreshaga kenshi abinyujije mu bitekerezo (comments) yashyiraga ku mafoto ya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri youtube indirimbo zitiriwe aba bombi ni uruhuri kandi bigatuma zirebwa, ni aha bashoramari wenda icyifuzo cy’abafana cyazasubizwa, gusa bikunze bagakorana indirimbo yazakundwa by'ikirenga ku rwego rw'isi ndetse na hano mu Rwanda yakundwa bireze urugero bitewe n'uko aba bahanzi basanzwe banahafite abakunzi benshi - ibintu byanashimangiwe na Urban Boys na Riderman bakoranye indirimbo bise 'Rihanna' igaruka cyane ku buranga bw'uyu muhanzikazi ukunzwe ku isi.

Indirimbo eshanu mbona zifuzwa cyane mu Rwanda

5.Oda Paccy ft Lick Lick

4.Nick Minaj ft Meek Mill

3.Selena Gomez ft Justin Bieber

2.Butera Knowless ft Safi Madiba

1.Chris Brown ft Rihanna

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND