RFL
Kigali

70% by'abakobwa bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 bari batangajwe na INYARWANDA

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:7/03/2021 13:08
0


Miss Rwanda ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba riba rihanzwe n'amaso n'abatari bacye haba imbere mu gihugu no hanze y'u Rwanda.



Iry'uyu mwaka wa 2021 rigeze mu mahina, binyuze kuri Television ya KC2 n'imbuga nkoranyambanga za Miss Rwanda, haraye habaye umuhango wo gutangaza abakobwa 20 babonye amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma.

Wabonaga abakobwa babucyereye kandi biteguye. Nta numwe ushaka gutakaza ayo mahirwe gusa hagombaga kugira abasigara, hakagira abakomeza, n'abakomeje bose ntibazatwara ikamba, kuko ari irushanwa.

Umunyarwanda yabivuze neza ati "Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana." Aba bo baburanaga ari 37.

Ugende ku gihe cy'iminota 88’ akanama nkempuramaka kamaze kiherereye ngo kagaruke gatangaze abatsindiye gukomeza, n'ikimenyetso cy'uko byari bitaboroheye.

Amasaha 10 mbere y'umuhango nyirizina, INYARWANDA yari yasohoye urutonde rw'abakobwa 20 bahabwaga amahirwe kurusha abasigaye bose, hagendewe ku busesenguzi n'ubucukumbuzi.

Urutonde rw'abagize akanama nkempuramaka rwaje rudahabanye cyane n'urwari rwasohowe na Inyarwanda mu Inyarwanda Hot Picks.

Uretse gusa abakobwa 6 aribo Umutesi Lea, Musango Nathalie, Kayirebwa Marie Paul, Gaju Evelyne, Ingabire Esther na Ingabire Grace, abasigaye bose uko ari 14 bahurijweho n'impande zombi. 

Abakobwa 20 bageze mu mwiherero n’ubwo bose batazegukana amakamba ariko bose bazatahana ibihembo kuko kwinjira muri iki cyiciro ari igisobanuro cy'uko bahise babona amahirwe yo kuzigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ririmo kuba hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda kwandura no gukwirakwiza Covid-19 bityo abaturage basanzwe bajyaga bateranira aho ryabaga riri kubera ntibarimo kujyamo, ndetse n'itangazamakuru ryabaga ryavuye imihanda yose ubu ntiririmo gukurikirana iri rushanwa imbona nk'ubone.

Soma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujyamu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata

Umuhango wo guhitamo abakobwa 20 wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND