RFL
Kigali

Bahuriye mu bukwe! Intangiriro y’urukundo rwa Platini na Olivia wasigiye igifunguzo abarimo The Ben na King James-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2021 11:47
2


Umuhanzi Nemeye Platini yatangaje ko umutima we unezerewe, ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukobwa witwa Olivia Ingabire bamenyaniye mu bukwe, baganira agasanga bahuje imyumvire ku ngingo runaka kandi yiteguye gutangirana nawe ubuzima bushya.



Ejo ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, Platini yafashe ku ibendera ry’u Rwanda yemeza ko agiye kubana byemewe n’amategeko na Olivia Ingabire. Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali. 

Yari aherekejwe n’abarimo umuhanzikazi Butera Knowless wagiye amubwira ko igihe kigeze kugira ngo arushinge. Platini yatangije umushinga w’ubukwe bwe asubiza ikibazo cy’abarimo Tricia Ingabire n’umugabo we Tom Close n’abandi bagiye bamwibutsa kurushinga. 

Yahisemo ko Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music amubera Parrain kubera ko ari umujyanama mwiza, inshuti n’umuvandimwe barambanye. Ikirenze kuri ibyo, ari mu bantu ba mbere bamenye umukunzi wa Platini bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, Platini yanditse kuri ‘status’ ya WhatsApp avuga ko Imana yamuhaye ururabo rwiza azavomerera ibihe n’ibihe. Yisegura kuri buri wese watunguwe n’ubukwe, kuko yari afite muri gahunda yo gutumira buri umwe ariko bitewe na Covid-19 ntibyakunda.

Uyu muhanzi yagombaga gukora ubukwe mbere y’umwanduko wa Covid-19

Yabwiye Radio Rwanda, ko yamenyaniye n’uyu mukobwa mu bukwe mu 2019 ashakisha nimero ze atangira kumutereta kuva ubwo. Avuga ko igiye cyari kigeze kugira ngo ntiyongere kuvuga iby’urukundo rwe n’umukunzi we bitewe n’uko yarivuzwemo igihe kinini, bitagenda neza bikaba inkuru itwara urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Hejuru y’ibi ngo umukobwa [Olivia] nawe yamusabye ko urukundo rwabo rutajya mu itangazamakuru. Ati “Ni njye wamushatse. Eeeh hari ubukwe nari namubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu nabonaga uri gupositanga amafoto ndamubwira nti ‘mbabarira undemere’".

"Ampa nimero umukobwa turavugana ndamubwira ko twahura arabyanga nyine, bimara amezi menshi yarabyanze ndahahitira. Ariko uko nakomeje guhatiriza, murabizi gutereta ntibyoroha eeeh tuza kuganira aza kunyemerera turahura.” Akomeza ati “Muri uko kuganira hari ibyo nashimye mu miganirire yanjye nawe. Nibyo byatumye mfata icyo cyemezo.”

Platini avuga ko yakuruwe n’uburyo uyu mukobwa ari mwiza, agaragara neza kandi akaba abereye ifoto. Ibi ngo ntibyari bihagije ari nabyo byatumye yumva yifuje ko bazaganira birambuye, buri umwe akamenya undi byisumbuyeho.

Uyu muhanzi avuga ko yakunze uburyo yemeranyije n’uyu mukobwa ku ngingo ijyanye n’ukuntu bose badakunda umusore uterera ivi umukobwa amuteguza kurushinga.

Nemeye Platini anavuga ko yaganiriye n’uyu mukobwa kubijyanye n’ubuzima busanzwe, asanga anafite amatsiko ku buzima bw’umuziki byatumye yumva ko ari mu murongo w’uyu mukobwa.

Yavuze ko byafashe igihe kugira ngo uyu mukobwa amwemerere urukundo, ariko kandi ngo uko iminsi yicumaga yagiye yihuza n’ubuzima bwe.

Platini avuga ko mbere yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze, yamwinjije mu buzima bw’umuziki kugira ngo ibyo azajya yumva ajye amenya ko harimo ukuru n’ibinyoma.

Uyu muhanzi yavuze ko yamaze hafi amezi atatu abwira uyu mukobwa ko yamukunze, ariko undi akajya amucisha ku ruhande. Ntiyibuka neza itariki umukunzi we yamubwiriyeho ko nawe yamukunze, gusa ngo muri we yabaye nk’utunguwe ataha yibaza ibimubayeho.

Ati “Nagize icyikango […] Icyo gihe ndabyibuka nari mucyuye turi mu mudoka mugezayo amaze kubimbwira nsigara numiwe arisohokera arigendera. Ndataha inzira yose namanjiriwe. Nibaza ibi bintu koko nibyo! Ngera mu rugo ndamubaza nti ‘nibyo se koko?’

Platini yavuze ko bucyeye, yahise ahamagara Olivia amubwira ko nk’uko babisezeranye atazigera atera ivi, ahubwo ko agiye gutangira gutegura ubukwe. Ngo bagiye bakomwa mu nkokora na Covid-19, kuko ubukwe buba byarabaye mu bihe bishize.

Uyu muhanzi avuga ko yahise atangira gutegura ubukwe ‘kuko yumvaga urukundo akunda uyu mukobwa atari urwo kumara igihe ahubwo ari urwo kubana nk’umugabo n’umugore’.

Platini yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurushinga na Olivia kubera ko yabonaga igihe kigeze cyo kurushinga. Ndetse ngo uyu mukobwa nawe yari yiteguye kuba uwe.

Uyu muhanzi yavuze ko yasigiye igifunguzo abarimo King James, Tmc baririmbanye mu itsinda rya Dream Boys, The Ben, Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys, Eppa w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru n’abandi.

Ukwezi kwa Werurwe 2021 kurarangira n’imihango y’ubukwe bwose. Tariki 27 Werurwe 2021, ni bwo hazaba ubukwe nyirizina nk’uko Platini abitangaza.

Umuhanzi Platini yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Ingabire bamenyanye mu 2019

Platini yavuze ko yahisemo Ishimwe Karake Clement nka Parrain we kuko ari umujyanama mwiza

Platini avuga ko yasanze Olivia Ingabire ari mwiza, aberwa n'amafoto kandi bahuza mu mashyi no mu mudiho

Imihango y'ubukwe bwa Platini na Olivia igomba kurangira tariki 24 Werurwe 2021

Olivia yasabye Platini ko iby'urukundo rwabo bitajya mu itangazamakuru

Platini avuga ko wari umunezero udasanzwe kuri we ashyira mu ngiro ibyo yasabwe n'abarimo Tricia n'umugabo we Tom Close

Olivia Ingabire warushinze na Platini, ntasanzwe azwi mu ruhando rw'imyidagaduro


Platini avuga ko yabwiwe 'Yego' na Olivia Ingabire ataha atabyiyumvisha neza ahita atangira gutegura ubukwe

KANDA HANO WUMVE PLATINI ASOBANURA UKUNTU YAHUYE NA OLIVIA INGABIRE

">


AMAFOTO: PLAISIR MUZOGEYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iryoyavuze muniru3 years ago
    Kbx platin ubugabo bwawe buruzuye, tukuri inyuma abafana bawe muri rusange.
  • Sindayiheba arphonse3 years ago
    Mbega umuhungu mbega umuvandimwe nuko ndumunyacyaro p nakifuza kukubona neza turikumwe imbona nkubone nakubonye rimwe muri guma guma irwamagana gusa nyagasani yezu agukomeze woe numutegarugori wae knd mubyare hungu nakobwa iteka niteka knd mbatuye akaririmbo kawe namujyenz wae urare aharyana.





Inyarwanda BACKGROUND