RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Laila na Sonia akaguru ku kandi mu gihe abandi umutima uri kudiha bibaza niba basubira mu ngo zabo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/03/2021 20:16
1


Akanama Nkemurampaka katarimo Miss Mutesi Jolly wamaze gukurwamo, karicaye mu nyubako ya Intare Arena bareba imyiyereko y’abakobwa 37 bagomba kuvamo 20 bazamara ibyumweru 2 mu mwiherero mu irushanwa ryo gushaka umukobwa umwe rukumbi uzambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021.



Mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021, Akanama Nkemurampaka karatora abakobwa 18 bonyine bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bamaze kubona 'PASS' yo kwerekeza muri 20 bari butsinde bakajya mu mwiherero.


Imitima ya benshi iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi ni uko yayibura. Abakobwa bose bari kwiyerekana bivuga amazina babazwa n’ibibazo bitandukanye. Ikiri bugenderweho mu gutanga amanota, ni uburyo bagaragara, intambuko, imivugire no kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

Kabagema Laila yamaze kubona PASS ya BootCamp

Mu gihe abakobwa 35 bose bari kubaza imitima yabo niba batsinda, Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we aratuje kuko ayoboye abandi mu majwi aho afite 207,021(SMS) na 33,353 (Online), agakurikirwa na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n’amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

Kabagema arabayoboye mu buryo bw'amajwi ya SMS na Online


Ishimwe Sonia nawe akaguru ku kandi kubera ari ku mwanya wa kabiri mu majwi


Aratuje cyane kuko yamaze kubona itike imwerekeza mu mwiherero (Boot camp)

Inkuru wasoma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyurangabo Ephrem3 years ago
    Ntoye layira





Inyarwanda BACKGROUND