RFL
Kigali

Ikinyabiziga Perseverance cya NASA cyatangiye kwiga Mars

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/03/2021 20:07
0


Perseverance ni ikinyabiziga cyakozwe n'ikigo gikomeye cya NASA nk'intego y'umwaka wa 2020 yo gutangira gutembera umubumbe wa Mars. Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere wo kuri Mars iki kinyabiziga kigenda 15km.



Ikinyabiziga Perseverance cy'ikigo NASA cy'Amerika cyagendejeshe imitende yacyo ho gato gitangira urugendo rwacyo rwa mbere kuri Mars. Ntabwo cyagiye kure - cyagenze gusa intera ya metero 6,5. Ariko, Katie Stack Morgan umuhanga muri siyansi wungirije ushinzwe uwo mushinga muri NASA, yavuze ko ibyo ari igikorwa gikomeye.

Yabwiye BBC News ati: "N'ubwo iki kinyabiziga kikirimo gusuzuma cyane ibyuma byacyo, ku munota 'umutende' [umupine] utangiye kugenda dushobora kwifata nk'aho twatangiye kwiga ku buso bwa Mars".

Ubu hashize ibyumweru bibiri kuva iki kinyabiziga gipima toni imwe kimanukiye kuri Mars mu buryo budasanzwe. Ba enjeniyeri bamaze igihe bagiha amabwiriza n'ibice byacyo by'urusobe, harimo ibikoresho byacyo ndetse n'akaboko kacyo gakora mu buryo bwa 'robot'.

Wheel wiggle

Ikinyabiziga Perseverance cyagiye kuri Mars gifite imitende ikomeye cyane kurusha iy'ibindi byakibanjirije. Ariko, hari hategerejwe ko ikinyabiziga Perseverance gitangira kugenda. Ibyo byabaye ku wa kane, kigenda ahantu hato, gisubira inyuma gato.

Enjeniyeri Anais Zarifian ushinzwe imigendere y'iki kinyabiziga, yagize ati: "Ushobora kubona aho twanyuze kuri Mars; sintekereza ko hari ikindi gihe na kimwe nigeze nishimira cyane kubona aho imitende yanyuze".

Ati: "Iyi ni intambwe ikomeye cyane muri ubu butumwa no ku itsinda rishinzwe imigendere yacyo. Twagenze ku isi ariko kugenda kuri Mars - iyo ni yo ntego ya nyuma na nyuma, kandi abantu benshi cyane bakoze imyaka myinshi ngo tugere ku gihe nk'iki".

Aho iki kinyabiziga cyaguye kuri Mars hitiriwe Octavia E. Butler, umwanditsi kuri siyansi y'ejo hazaza mu buryo bwo guhimba (science fiction), nk'uburyo bwo kumuha icyubahiro.

Ikinyabiziga Perseverance cyashyizwe hafi ya koma (Équateur) bise Jezero y'uyu mubumbe, ngo gishakishe gihamya y'ubuzima bwahabaye mu gihe cyashize. Ibi bizasaba ko kigenda intera ya 15km mu mwaka wo ku mubumbe wa Mars (ni ukuvuga hafi imyaka ibiri yo ku isi).

Abahanga muri siyansi barashaka kugera ku mabuye ateye amatsiko ari muri koma ya Mars ashobora kuba abitse amakuru y'ibyo ibinyabuzima byahakoreye kera. Aha mbere mu ho gishobora kwiga hashobora kuba muri aya mabuye

Src: www.bbc.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND